Remera, KG 11 AVE Ingenzi House - +250 785 063 763 - @RasalYEmpower - @RasalYEmpower
Ikinyarwanda English Fran├žais

BAGORE BEZA BA RASAL

RASAL
uri mwiza Mama
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Werurwe 2017 wari umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore. Mu muryango wacu wa RASAL, kwizihiza uwo munsi byaranzwe no guhererekanya ubutumwa burata, kandi bushimira abagore. Dore bumwe mu butumwa bwacicikanaga hagati y’abanyamuryango nkuko bwakusanyijwe na Madame Josette RUREMESHA MUTUYUBUTATU.

Umunsi mwiza

Bonne fete a toutes les femmes du groupe.Umunsi mwiza kuri bashiki bacu bose tubana muri RASAL.
Muri ab'agaciro kandi mudufatiye runini!!!!
Yemwe bagore beza b'iwacu RASAL mwese umunsi mwiza!
Amahoro n'iterambere!
 
Murakoze chef turiho kubwanyu kuko ntacyo twakwigezaho tutari kumwe muri ingingo zitwuzuza natwe tukabuzuza!

Umugore wawe

Umugore wawe si intungane, mubabarire,
Umugore wawe ni impano, mwishimire,
Umugore wawe niwe nshuti yawe magara ikurutira bose, mubere inshuti,
Umugore wawe si umwanzi wawe, muhumurize, mwegere,
Umugore wawe si rusange, wimugereranya n'abandi,
Umugore wawe si indwanyi, ntukarwane nawe,
Umugore wawe ni umwizerwa, ntukamukoreho igenzura, ntukamushinje ibitamuhama, Umugore wawe ni inshingano yawe, mumenyere ibyo akeneye,
Umugore wawe akeneye ubufasha, mufashe,
Umugore wawe akeneye kwitabwaho, wimusimbuza TV, Facebook, whatsapp cg Twitter, Umugore wawe ni uw'agaciro, mwongerere agaciro,
Uzabazwa umugore wawe, mwiteho!

Bagore beza.

Aidons la femme!Bagore beza,
Bagore dukunda
Bagore tubana
Bagore mudusama,
Bagore mudutwita,
Bagore mutubyara
Bagore mutwonsa 
Bagore babyeyi,
Bagore barezi
Bagore burere bwacu
Bagore nkingi zacu
Bagore banga ryacu 
Ntibakabahe umunsi umwe kandi yose ari iyanyu 
Mukomeza ubutwari
Murinde ubuzima
Murwanye ababwanga
Barata gusenya 
No kwica buhinja
Bamubuza kuza 
Kandi bo baratuye.
Mwonse abana imyaka 2 kugira ngo bazagire ubuzima Bwiza 
Bagore beza
Aho muri hose
Aho mutuye
Mutange urugero rwiza mwambara mukikwiza nkabarezi b'Igihugu cyacu .
Urugo rwiza
Umuryango mwiza
Abagabo beza batera Igihugu kugira Abatware beza
Nimwe tubakesha
Bagore mwita kumuryango mutarabo gutaha mw'ijoro mukabyuka igicuku mugasigira abakozi banyu abana banyu 

Igihugu gikeneye Abagore

Igihugu gikeneye Abagore bagihesha uburere bwiza haranira kuba muri abo
Umugore ni umugore akwiye kubahwa,
Kuko ubwitange bwe ku bana,  ku mugabo, mu kazi,  mu muryango, n’ibindi ntako busa!
Niyo mpamvu yitwa “MUTIMA W’URUGO”.

Umugore w’umutima

(Imigani 31)
Je suis une mere “Umugore w’umutima asumbije agaciro amasaro meza!
Ashakashaka ubudodo n’ubuhivu bworoshye,
maze intoki ze zigashishikarira kuboha.
Amera nk’amato y’abacuruzi, ibimutunga akabikura kure.
Abyuka kare butaracya, agateganya ifunguro ry’abo mu rugo,
akabona gukwiza imirimo mu baja.
Yaba abonye umurima umushimishije akawugura,
akawuteramo imizabibu ibyawe n’urwunguko rw’imirimo ye.
Arakenyera agakomeza, ahasigaye agakora atikoresheje.
N’ubwo abona ibintu bye bigenda neza, na nijoro itara rye riba ryaka akora.
Ikiganza cye agicyamurira ku rubohero, maze intoki ze zigasingira ikizingo cy’ubudodo.
Amaboko ye ayaramburira abakene, akagirira ubuntu ababuraniwe.
Ntajya yikanga imbeho y’itumba, kuko abo mu nzu ye bose bambaye ibisusurutse.
Ubwe yibohera ibiringiti, umwambaro we ni hariri inoze y’umuhemba.
Umwete n’umurava ni byo bimuranga, maze ibihe bizaza akabirebana agatwenge.
Agira ubwitonzi iyo ajya kuvuga, agatanga inama zuje urugwiro.
Akurikirira hafi iby’urugo rwe, maze ntakunde kwicara nta cyo akora.
Ikimero kirashukana n’uburanga bugashonga, ahubwo umugore utinya Uhoraho ni we ukwiye kuratwa.”  

Ukurusha umugore akurusha urugo

Ngo Ukurusha umugore akurusha urugo!
Ibaze nawe ntibavuze Cash!
Ntibavuze isambu!
Ntibavuze amashuri!
Ntibavuze V8!
Bisobanuye ko ibyo wagira byose udafite umugore mwiza, ndavuga ku mutima!
Ntacyo uba ufite  uretse umuruho gusa!  Stress! 
Bagore beza muragahorana izidateka!
Ndavuga inka!
Muragahora museka amasaro agaseseka! 
Muragahorana ubwuzu bwuzuye urugwiro,
ubakubise amaso niyo yaba yashavuye ahite amwenyura!
Murakavoma ku iriba ridakama, amapfa ntakabinjirire murugo!
Nimutege ingori mususuruke, kuko ari mwe munezero w’ababakunda!

Akabura Ntikaboneke ni Nyina w'Umuntu

(Indirimbo ya Buzizi Kizito)
Abariho mwese mujye mutekereza
Kutubaha ababyeyi ni icyaha gikomeye
Nta kiza nabonye nko kuba nicaye
Numvira mama wambyaye mufasha x2
 
R/Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu
 
Akabura ntikabone ni nyina w’umuntu
Uko ari ko kose muto cyangwa munini
N’ubwo yaba ashaje cyane cyangwa yirabura
Mubi cyangwa mwiza cyangwa se inzobe
 
R/Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu
 
Baca umugani ngo ntakiryana nk’akara
Burya aragukunda ni uko wowe utabimenya
Akubyara uri mubi ariko ntakujugunye
Wakora na bibi akemera agaseka x2
 
R/Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu
 
Icyo arushije abandi bose ujya ubona
Ni uko yakonkeje ni uko yakureze
Mu bwana bwawe nta wundi ukurwanaho
Uretse akabura ntikabone wakubyaye
 
R/Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu
 
Nyina w’undi iyo butarira aba nyoko
Nyamara bwamara kwira akaba rubanda
 
R/Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu
 
Ibiryo byawe bigataha ku ishyiga
Kuko ari sahani uba waragabanye
 
R/Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu
 
Wamubwira uti se maze nyongera
Yashyira akarikura ati genda uriharure
Bikagera aho nifuza umubyeyi wanyonkeje
Nti wazutse nkakubona ukampa ibyo nkeneye
 
R/Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu
 
Data akambaza ngo ntacyo wasamuye
Nyiramubi agatanguranwa ngo nijuse
Simuvuguruze ngo ntacyo yampereje
Kugira ngo ejo mu gitondo atamenera ishyiga
 
R/Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu
 
Data yabona nanuka ubwo akambaza
Nti isahani wanguriye sinyibona hafi aha
Ubanza yaragishiye mu bimuga hirya iyo
Injangwe n’imbeba byirirwa bikina x2
 
R/Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu
 
Yabyumva akababara akirukana ishyano
Undi azanye we akaza ari kirimbura x2
 
R/Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu
 
Umuruho wampamye nkiri umwana muto
Nintawurokoka sinzagira amahoro x2
 
R/Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu
 
Nkongera ngasaba nti Rurema wandemye
Wanyoherereje umubyeyi wanyonkeje
Niba utabigize ukampamagara
Nkareba icyo intore zawe zaturushije x2
 
R/Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu

Usa n'impinga isangwa

Usa n'impinga isangwa cyane
Mpinga yizihiye umuganji
Mufasha mu iremwa rya muntu
Wowe muganga umenya kuvura
Nubwo utigeze mu mashuri
Ufasha Imana kurema muntu
Mu kumubumba amezi icyenda
Ayo magorwa uyabamo cyane
Ariko ukemera uwo murongo
 
Uri umugore w'ingero nyinshi
Ukaba ngenga yo mu muryango
Ukaba icyita cy'umuzi-sano
Umunsi mwiza utagira icyasha
Ku batuvuye I bumoso bose!

Uri mwiza Mama

Uri mwiza MamaKoko uri mwiza si ukubeshya­­­­­­
Sinkurata bimwe bisanzwe
Abantu benshi bakabya cyane.
 
Amezicyenda mu ndayawe
Untwite ugenda wigengesereye
Udahuga wanga ko mpugana.
 
Ngo igihemvutse ntarareba
Umfureba neza ndanezerwa
Ngira ubushyuhe imbeho ntiyaza
Imbehe yanjye ubwo ikaba ibere.
 
Imirimo yawe ndayigutesha
Imiruho yanjye ndayigukwiza
Amarira yanjye ndayagutura
Ariko ukagira uti : ”Kirakibondo!”
 
Nzakurata uko bigukwiye
Ibere ryawe ni indahinyuka
Kukon dikesha ibyiza byinshi.
 
Amaraso meza ahorana ubusire
Umubiri mwiza utagira inenge
Bwa bugingo buzira indwara
Ngo ejo ntazabona nituye!
 
Murezi utanga urugero rwiza
Uri Nyampinga ukagira ubuntu
Ntabwo urambirwa kuntamika
Ntujya usiba no kunkorera
Nyir’urugwiro nzagushima
Mubyeyi impamo ntimpahamure.
 
Ururimi rwawe rugaba ituze
Urugero rwawe nzarutora
N’umuco mwiza njye nkwigana
Nzakurikiza isuku yawe
Mawe nshima uri Mudasumbwa
Sinakunganya undi mubyeyi.
 
Ishuri ryawe riruta ayandi
Ubwenge bwa mbere wantoje
Ni bwo nahereyeho njya kwiga.
 
Kutiganda mfasha n’abandi
Ibyo mbikesha umutima wawe
Ntabwo wangomwe urwo rukundo
Utagukunda Rugori rwera
Ntacyo yaba amaze mu Rwanda.
 
Mutima mwiza uzira umunabi
Ineza yawe ivamo urukundo
Sugira sangwa uri Rudasumbwa.
 
Abo wibyariye tukurate
Data azaguhe urugukwiye
Rumwe udukunda utizigamiye
N’uwaguhanze aguhore hafi
Azakurinde amakuba yose.
 
Ni ibyondangirijeho none
Ariko nzongera ngusubire
Kuko uri mwiza mawe nkunda.

Turashimira abagabo

Turashimira abagabo Bose uburyo batwitayeho kuri uyu munsi w'abagore, mwakoze cyane muri abantu b'umumaro kuri twe nimwe cyubahiro cyacu, Imana mwese ibahe umugisha, ijye ihora ibaha inema  yo Kwita ku mbavu zanyu!! Mbasabiye umugisha kuva mu nkebe z’umutima.

J'aime ma Maman

Ma maman m'a dit un jour:
le bénéfice d'une mère n'est pas ce qu'elle gagne après la vente de ses marchandises.
Le seul bénéfice qui peut la pousser à taper sa poitrine avec fierté est de voir ses enfants réussir dans la vie.
Que Dieu fasse en sorte que nous soyons le bénéfice de nos parents.
S’il te plait  n'efface pas ce message et envois le aux personnes que tu veux voir réussir comme je l'ai fait pour toi.
Si tu aimes ta Maman fais passer le message avec plaisir.
Moi j'aime ma Maman.

A MA MERE

(de Camara Laye)
Femme noire, femme africaine,
Ô toi ma mère, je pense à toi...
Ô Daman, ô ma Mère,
Toi qui me portas sur le dos,
Toi qui m'allaitas, toi qui gouvernas mes premiers pas,
Toi qui la première m'ouvris les yeux aux prodiges de la terre,
Je pense à toi...
 
Ô toi Daman, Ô ma mère,
Toi qui essuyas mes larmes,
Toi qui me réjouissais le cœur,
Toi qui, patiemment, supportais mes caprices,
Comme j'aimerais encore être près de toi,
Etre enfant près de toi !
 
Femme simple, femme de la résignation,
Ô toi ma mère, je pense à toi.
Ô Daman, Daman de la grande famille des forgerons,
Ma pensée toujours se tourne vers toi,
La tienne à chaque pas m'accompagne,
Ô Daman, ma mère,
Comme j'aimerais encore être dans ta chaleur,
Etre enfant près de toi...
 
Femme noire, femme africaine,
Ô toi ma mère,
Merci, merci pour tout ce que tu fis pour moi,
Ton fils si loin, si près de toi.
 
Femme des champs, femme des rivières
femme du grand fleuve, ô toi, ma mère je pense à toi...

La femme est la fleur de la vie

Une fleur a toutes les femmes du groupeLa femme est la fleur de la vie,
La lumière de la nuit,
Le symbole de notre existance,
La clé de notre attirance,
Une tendresse surprenante,
Telle une flèche envoutante,
La gardiènne de notre coeur,
Pour nous faire vivre un bonheur,
Sois eternellement bénie, Femme!!

Comment ne pas vous aimer!!!

Vous êtes nos mères,
vous êtes nos femmes,
vous êtes nos soeurs,
vous êtes nos filles,
vous faites les meilleures amies et les confidentes formidables,
votre sourire illumine nos coeurs et
votre rayonnement fait briller RASAL,
comment ne pas vous aimer!!!

Bashiki bacu dukunda

Bashiki bacu dukunda duhuriye muri uyu muryango mwiza RASAL, nizeye ko umunsi w'umugore ukomeje kugenda neza.
Igice gisigaye cy'uyu munsi nacyo cy'ingenzi cyane kize kubagendekera uko mubyifuza.
Nka basaza banyu turazirikana uruhare runini mudufitiye tukanabubahira ko hari byinshi mushoboye kandi mukora neza. Uwa 08/03 ubaye umunsi mugufi, ariko muri make TURI KUMWE.
Muhundwe imigisha!
 
Mwakoze bagabo bacu dukunda,
mbese uyu munsi kubera care
nahise numva ngomba kwihutisha umushinga rwose,
kuko ngomba kumva kuri ubu buryohe
mwanteye kwa jaluzi ukuntu!
 
Muri abagaciro bashiki bacu,
bagore bacu,
ba cheries beza
ba mama mutubyara
ba shangazi bacu
muzahora mutwambariye impumbya!
 
Byiza cyane!
Kuba umugore ni ibyagaciro, merci!
Erega ni mwe mwaduhaye ubuzima
Bivuze ko ari mwe dukomokaho,  
mbese kuba turiho ni kubera mwebwe!

Byanditswe : tariki ya 09 Werurwe 2017 saa 11:53:41, ubu , : 2389
Uwabitangaje : Robert Makuta

RASAL yatanze mutuelles ku baturage 205 i Musanze

RASAL yatanze mutuelles ku baturage 300 i Gikomero

Inteko Rusange ya mbere ya RASAL (Igice cya mbere)

Inteko Rusange ya mbere ya RASAL (Igice cya kabiri)

Ingando y'Abaskuti bakuze yabereye kuri Muhazi mu 2016

RASAL © 2016 - 2018
Byubatswe na Robert Makuta