Remera, KG 11 AVE Ingenzi House - +250 785 063 763 - @RasalYEmpower - @RasalYEmpower
Ikinyarwanda English Fran├žais

RASAL YITABIRIYE JAMBOREE Y’IMYAKA IJANA UBUSKUTI BUMAZE MU GIHUGU CYA TANZANIYA

RASAL
Jamboree y'Imyaka ijana y'ubuskuti muri Tanzaniya

Kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 29 Nyakanga i Dodoma mu gihugu cya Tanzaniya hateraniye Jamboree yo kwizihiza imyaka ijana umuryango w’Abaskuti umaze mu gihugu cya Tanzania. Muri iyo Jamboree RASAL ihagarariwe n’abanyamuryango bane bayitabiriye.

Amakuru atugeraho aturutse i Dodoma, aratumenyesha ko iyo Jamboree yitabiriwe n’Abaskuti basaga 3.000 biganjemo Abanyetanzaniya, hamwe n’abaskuti baturutse hirya no hino mu bihugu bihana imbibi na Tanzaniya birimo u Rwanda, Kenya na Uganda.Abanyamuryango ba RASAL muri Jamboree y'Imyaka 100 i Dodoma Abanyarwanda bitabiriye iyi Jamboree harimo urubyiruko rw’Abaskuti 8, hamwe n’intumwa 4 za RASAL ziyobowe n’umuyobozi wayo Jacques SINDAYIGAYA.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Nyakanga 2017 nibwo habaye imihango yo kwizihiza ibirori nyirizina by’Isabukuru y’Imyaka 100 ubuskuti bumaze mu gihugu cya Tanzaniya. Umuryango w’Abaskuti watangiye ku isi mu 1907, ugera muri Afrika mu 1912; wageze mu birwa bya Zanzibar mu 1916 hanyuma usesekara mu gihugu cya Tanzaniya mu 1917. Abanyetanzaniya bakiriye neza uyu muryango, kandi bawuha agaciro gakomeye dore ko mu buryo bw’amategeko, utorewe kuba Umuyobozi mukuru w’igihugu cya Tanzaniya (Perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya) aba abaye Umuyobozi w’ikirenga w’Abaskuti muri iki gihugu, mu gihe ugizwe Minisitiri w’uburezi aba abaye (Trustee person) umuyobozi uhagararira umuryango imbere y’amategeko cyane cyane ku bijyanye n’imicungire y’umutungo n’imiyoborere myiza y’Abaskuti. Nyuma y’abo bayobozi nibwo hatangira kugaragara izindi nzego z’ubuyobozi bwite bw’umuryango w’Abaskuti muri Tanzaniya.

Mu banyacyubahiro bitabiriye ibi birori harimo ababaye abayobozi b’ikirenga b’Abaskuti muri Tanzaniya, Pereziza Jakwaya Kikwete na Perezida Ali Hassan Mwinyi, naho umushyitsi mukuru ni Nyakubahwa Visi Perezidante wa Tanzaniya Mama Samia Suluhu. Mu bandi banyacyubahiro bitabiriye ibi birori twavugamo umugore wa President Benjamin Mkapa na Mwalimu Salim Ahmed Salim wigeze kuba umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ubumwe bwa Afrika.

Mu ijambo umuyobozi w’Abaskuti mu gihugu cya Tanzaniya yavuze, yashimiye abayobozi batandukanye batumye ubuskuti bukomera muri icyo gihugu, anagaragaza ibikorwa binyuranye Umuryango w’Abaskuti ugiramo uruhare harimo  kurengera ibidukikije, kurwanya SIDA, guhangana no guhashya inkongi y’umuriro, imibereho myiza y’abaturage, guharanira no guteza imbere amahoro, ibikorwa binyuranye by’iterambere rusange n’ibindi.

Mu mashimwe yatanzwe, hari iryahawe Umuhungu w’imfura wa Mwalimu Julius Nyerere babanje kwibutsa ijambo Nyerere yabwiye Abaskuti mu 1975, nuko bamushimira ibyiza uwo mubyeyi yagejeje ku buskuti. Irindi shimwe rikomeye ryahawe Perezida Ali Hassan Mwinyi wabaye umuskuti ukomeye, aba mu buyobozi bw’umuryango w’Abaskuti kandi aba n’umurezi (formatteur) mu baskuti; iryo shimwe akaba yarishyikirijwe na Visi perezida wa Tanzania Mama Samia Suluhu. Abandi bahawe amashimwe harimo Dr Kalume wabaye Perezida wa Zanzibar, bashimira Mwalimu Salim Ahmed Salim washyizeho Umunsi Nyafurika w’Ubuskuti (Journee Africaine du Soutisme) igihe yayoboraga Umuryango w’ubumwe bwa Africa (OUA).

Nk’Umushyitsi Mukuru, Mama Samia Suluhu, visi perezidante wa Tanzaniya yatangiye ijambo rye asabira imbabazi Perezida John Magufuri utashoboye kuboneka muri iyi mihango, arangije mu bwiyoroshye aha ijambo buri wese muri aba baperezida bitabiriye ibi birori ahereye kuri Mwalimu Salim Ahmed Salim, akurikizaho Perezida Jakaya Kikwete nawe ahereza Perezida Ali Hassan Mwinyi. Aba bose bashimiye uruhare Abaskuti bagize mu kubaka igihugu cya Tanzaniya.

 


Byanditswe : tariki ya 26 Nyakanga 2017 saa 17:57:56, ubu , : 200
Uwabitangaje : Robert Makuta

RASAL yatanze mutuelles ku baturage 205 i Musanze

RASAL yatanze mutuelles ku baturage 300 i Gikomero

Inteko Rusange ya mbere ya RASAL (Igice cya mbere)

Inteko Rusange ya mbere ya RASAL (Igice cya kabiri)

Ingando y'Abaskuti bakuze yabereye kuri Muhazi mu 2016

RASAL © 2016 - 2018
Byubatswe na Robert Makuta