Remera, KG 11 AVE Ingenzi House - +250 785 063 763 - @RasalYEmpower - @RasalYEmpower
Ikinyarwanda English Fran├žais

Kongerera urubyiruko ubushobozi,
Umugambi duhuriyeho!

Tanzaniya: ubuyobozi bwa RASAL bwagiranye ibiganiro n'umuyobozi w'Umuryango w'Abaskuti mu karere k'Afurika

RASAL
Abayobozi ba Bureau Mondial hamwe n'intumwa za RASAL i Dodoma

Dodoma muri Tanzaniya habereye Jambore yo kwizihiza imyaka ijana 100 ubuskuti bugeze muri iki gihugu cya Tanzaniya. Iyi ngando yitabiriwe n’abaskuti bagera ku bihumbi bitatu baturutse mu bihugu bitandukanye yanitabiriwe n’ubuyobozi bwa RASAL ndetse n’ubuyobozi bw’umuryango w’abaskuti mu karere k’Afurika, impande zombi ziboneraho umwanya wo kugirana ibiganiro.

Ibi biganiro byahuje perezida w’inama y’ubutegetsi ya RASAL  Jacques Sindayigaya n’umuyobozi w’Umuryango w’Abasuti ku rwego rw’AfurikaKama-Kama byibanze ku gusobanurira uyu muyobozi w’abaskuti ku rwego rw’Afurika icyo RASAL aricyo, intego zayo ndetse n’imigabo n’imigambi byayo.

Muri ibi biganiro, umuyobozi w’Umuryango w’Abaskuti  ku rwego rw’Afurika KAMA KAMA yasobanuriwe impamvu RASAL yavukiye hanze y’inzego z’Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda RSA ndetse n’uruhare uyu muryango RASAL  uzagira mu iterambere ry’ubuskuti mu Rwanda.

Kama-Kama yashimiye ishyaka umuryango RASAL ufite ryo gushyigikira urubyiruko muri rusange yubakiye ku ndangagaciro za giskuti,  avuga ko abona ije nk’imbaraga zishobora gutuma urumuri rw’ubuskuti rurushaho kurabagirana.

RASAL (Rwanda Ancient Scouts Alumni) ni Umuryango ugizwe n’Abarerewe mu muryango w’Abaskuti, ukaba waravutse mu nteko rusange yawo ya mbere yateraniye i Kigali muri Hotel Noblezza kuwa 29 Mutarama 2017 nyuma y’ingando nyunguranabitekerezo yateraniye kuri Muhazi mu kwezi kwa Kanama 2016.


Byanditswe : tariki ya 28 Nyakanga 2017 saa 18:46:08, ubu , : 186
Uwabitangaje : Robert Makuta

RASAL yatanze mutuelles ku baturage 205 i Musanze

RASAL yatanze mutuelles ku baturage 300 i Gikomero

Inteko Rusange ya mbere ya RASAL (Igice cya mbere)

Inteko Rusange ya mbere ya RASAL (Igice cya kabiri)

Ingando y'Abaskuti bakuze yabereye kuri Muhazi mu 2016

RASAL © 2016 - 2018
Byubatswe na Robert Makuta