Remera, KG 11 AVE Ingenzi House - +250 785 063 763 - @RasalYEmpower - @RasalYEmpower
Ikinyarwanda English Fran├žais

Ibyishimo mu bukwe bwa mbere bukozwe n’umunyamuryango wa RASAL

RASAL
Elvis Blaise Nkundanyirazo yashakanye na Diane Cyuzuzo

Kuwa gatandatu tariki 19/08/2017, byari ibirori bikomeye ubwo RASAL yashyingiraga umunyamuryango wa mbere ukoze ubukwe kuva uwo muryango washingwa muri Mutarama 2017.

Koko rero, Bwana Elvis Blaise Nkundanyirazo, umwe mu banyamuryango shingiro ba RASAL, kuri uwo munsi yarushinganye na Diane Cyuzuzo, imbere y’imiryango yabo yari ibagaragiye, n’inshuti zitandukanye.  Elvis Blaise Nkundanyirazo, Poulain Capricieux, yatangiye inzira y’ubuskuti mu mwaka wa 1995, akorera muri Groupe Aigles Sages Saint Vincent yo mu iseminari y’i Ndera.  N’ubwo bwose nk’abandi benshi nyuma yo kurangiza amashuri ye atashoboye gukomeza kwitabira ibikorwa bya giskuti, ari mu ba mbere bumvise impuruza yo gushyiraho umuryango ubafasha kugeza ku bakibyiruka ibyiza yavomye mu muryango.  Ubukwe bwe rero bwabaye umwanya kuri RASAL wo kumwubahiriza no kumushimira ku ruhare agira mu kuwuteza imbere.

Ngo ibijya gushya birashyuha, ubukwe ubwabwo bwari ibirori binogeye ijisho bitavugwa.  Guhera mu gitondo mu gihe cyo gusezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Remera, ari ku Kiliziya ya Mutagatifu Yohani Bosco ku Kicukiro ahabereye igitambo cya Misa, ari kuri Golden Tulip ahabereye reception y’ubukwe, nta na hamwe Elvis Blaise n’umugeni we batari bashagawe n’abanyamuryango ba RASAL.  By’agahebuzo noneho, mu gihe cyo gusohoka mu kiliziya no mu gihe cyo kwinjira mu cyumba cyo kwakiriramo abashyitsi, abageni bahawe icyubahiro bakorerwa urukuta (haie d’honneur) abenshi bakunze kwita corridor, maze Elvis ahatambukana isheja n’indamukanyo ya giskuti akanyamuneza ari kose mu maso.  Ntibyarangiriye aho, kuko abanyamuryango ba RASAL bagize uruhare runini mu gukesha igitaramo kijyanye n’ibyo birori by’akataraboneka.  Abari bateraniye muri salle yabereyemo reception wabonaga batangarira cyane kubona abagabo b’ibikwerere n’abasore b’imigenda, abagore b’amajigija n’abari bakiri batoya, bose bahuje urunana mu gushyigikira Elvis, dore ko hakiriho imyumvire henshi ko iby’ubuskuti birangirira mu mashuri.

N’ishema ryinshi, abanyamuryango ba RASAL bashyikirije impano abageni, maze baboneraho no gusobanurira umugeni Diane Cyuzuzo iby’umuryango mushya yinjiyemo kandi azakunda nawo ukamukundwakaza.  Nibwo umuyobozi wa RASAL wavuze mu izina ry’uwo muryango, Bwana Jacques Sindayigaya, asabye abari aho babaye abaskuti mu buto bwabo guhaguruka ngo bafatanye n’abandi mu kwakira umugeni Diane wari uteye ubwuzu.  Byatunguye benshi kubona abantu batari bake bahaguruka mu mbaga yari iteraniye aho, maze bagakora indamukanyo ya giskuti (salut scout).  Ni uwo mwanya Bwana Stany Musengimana na Madamu we Dalila Uwera batambutse maze bambika abageni bombi foulard ya RASAL, mu gihe amajwi yari urwunge abarerewe mu buskuti baririmba bati: “Ndashaka kugukunda, kurushaho, urankomeze iteka, NyagasaniJe veux t’aimer sans cesse, de plus en plus, protégé ma promesse, Seigneur mon Dieu”!!!  Nyuma y’ubukwe hari abatari bake batwegereye batubaza ibisabwa kugira ngo nabo babe baza muri RASAL, ku buryo mu minsi iri imbere twitegura kwakira abavandimwe bashya tubikesheje iki gikorwa.

Imwe mu ntego nyamukuru yatumye Urunana rw’Abarerewe mu Buskuti (RASAL) ruvuka, ni iyo kubaka no gushimangira ubumwe n’ubuvandimwe bw’abonse ibere rimwe rya Baden Powell. Ni muri urwo rwego mu bikorwa binyuranye ikora, RASAL yitwararika kunoza ihame ry’uko nta shema ryabaho intego zo gufasha abandi turamutse tuzigezeho, ariko twe tutubatse umuryango utajegajega wubakiye ku musingi w’ubumwe.  Imwe mu nzira yo kugera kuri iyo ntego ni ishyirwaho ry’ikigega cy’imibereho myiza y’abanyamuryango ba RASAL (RASAL SOCIAL SOLIDARITY FUND – RASAL SSF), kimaze iminsi mike gitangijwe kandi kikaba cyaragize uruhare mu gutegura uko RASAL iseruka muri ibi birori.

UMURYANGO RASAL wifurije Elvis na Diane urugo ruhire, bazahindure isi nziza kurusha uko bayisanze.

IMIHIGO IRAKOMEJE KANDI IRAKOMEYE, UBUMWE BWACU NIZO MBARAGA ZACU!!!!

 

Byanditswe kuwa 20 Kanama 2017

Na Jacques Sindayigaya


Byanditswe : tariki ya 24 Kanama 2017 saa 09:07:24, ubu , : 507
Uwabitangaje : Robert Makuta

RASAL yatanze mutuelles ku baturage 205 i Musanze

RASAL yatanze mutuelles ku baturage 300 i Gikomero

Inteko Rusange ya mbere ya RASAL (Igice cya mbere)

Inteko Rusange ya mbere ya RASAL (Igice cya kabiri)

Ingando y'Abaskuti bakuze yabereye kuri Muhazi mu 2016

RASAL © 2016 - 2018
Byubatswe na Robert Makuta