Remera, KG 11 AVE Ingenzi House - +250 785 063 763 - @RasalYEmpower - @RasalYEmpower
Ikinyarwanda English Fran├žais

Ndashaka kugukunda kurushaho

RASAL
Innocent Basomingera yasezeranye na Dr Honnic Kakulu Ngarukiye

Kuva kuwa gatanu tariki ya 1 Nzeli 2017 kugeza kuwa gatandatu tariki  ya 2 Nzeli 2017 i Goma muri RDC na Gisenyi mu Rwanda habereye ibirori bidasanzwe by’ubukwe bwa BASOMINGERA Innocent, umunyamuryango shingiro wa RASAL na Dr KAKULU NGARUKIYE Honic, basezeranye imbere y’Imana na Kiliziya kubana akaramata.

Ka "odeur" k'ubukwe kari kamaze iminsi gahumura!

K’uwa gatanu mu gitondo, tariki ya 1 Nzeli 2017, nazindutse kare kare nitegura gukora urugendo rwerekeza hakurya y’imipaka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Muri urwo rukerera ubutumwa bugufi bwa watsapu, na terefoni zinyuranye byaracicikanaga, buri wese ashishikariye guhwitura mugenzi we, ngo hato hatagira umuntu uheranwa n’ibitotsi, ab’ubu bo babyita kugwa mu kinya, bikaba byamuviramo gucikwa ibyiza bikomoka kuri  ka “odeur” k’ubukwe kari kamaze iminsi gahumura… Nk’uko rero byari byumvikanyweho, saa mbiri n’igice niyo saha twagombaga guhagurukira ahitwa kuri “ARSENAL”, hafi yo ku Giticyinyoni. Ab’inkwakuzi b’abaticumugambi twari twahasesekaye kare, nuko dutegereza abandi, uko bagendaga bahasesekara buhoro buhoro.

Nuko nshimira RASAL yaduhuje, itugira abavandimwe

Muri uko gutegereza bagenzi bacu, mbona umugore utagira uko asa andamukanyije urukumbuzi rwinshi, ampamagara mu mazina yanjye yombi, ngwa mu gatangaro! Yanteye amatsiko menshi, ariko mu mutima wanjye nkibwira nti uyu umenya ari Ingeli baririmba! Nuko mu bupfura bwa giskuti mugaragariza ko mwishimiye; maze nandarika amatwi kugira ngo uwo baziranye kundusha namuvuga mu izina, nanjye mpite ndisamira hejuru! Muri njye naribwiraga nti nimubaza uri nde? Ndaba ninyuzemo, nkibaza na none nti : nimubwira ko anciye mu maso n’ukuntu yandamukanyije urukumbuzi rwinshi, ndaba nkoze amahano! Nuko bidatinze, umwe mu bo twari kumwe, amuhamagara mu izina rye, yemeza ibyo nari naketse , nuko nshimira RASAL yaduhuje, itugira abavandimwe kandi tutari duteze kuzamenyana.

Si ukubivovora ye, tumira bunguri twica isari...

Ahagana saa mbiri na 45 twarahagurutse dutangira urugendo, hirya no hino ku muhanda hari abapolisi benshi, ntangira kwibaza impamvu yabyo, ndetse ndahangayika, ngira ubwoba ko urugendo ruri bube rurerure cyane, bityo tugatinda kugera aho tugiye! Yoo mbega ukuntu ndi indangare! sinibukaga ko wari umunsi wo “Kwita Izina Ingagi!” Ubusanzwe, abapolisi baca intege abihuta, nyamara uyu munsi siko byagenze, wasangaga ahubwo bo badushishikariza kunyaruka, nuko nicinya icyara nti uru rugendo ni sawa; naje rero kubabazwa nuko, muri uko kudusaba kwihuta twageze kwa Nyirangarama batubuza kuhagagarara! Uroye ukuntu nari nkumbuye kurya ikigori cyokeje, ukareba ukuntu bagenzi banjye dusangiye urugendo bari bahagurukanye “odeur” ya brochette n’ibindi byiza byo kwa Nyirangarama, wahita wiyumvisha ihungabana ryabaye muri ako kanya, mu modoka twarimo! Ku bw’amahirwe hari bagenzi bacu bari badutanze kuhagera, barahahagarara abapolisi barabibemerera, bityo bakemura cya kibazo cya “odeur” twari duhuriyeho. Harakabaho ikoranabuhanga, twabamenyesheje ibitubayeho, nuko tubategerereza imbere gato, maze badupfunyikira ingemu. Ntibatinze kutugeraho, si ukubivovora ye, tumira bunguri twica isari, turasomeza twitsa icyaka, turangije dukomeza urugendo!

Dore Umukongomani nanjye nkaba Umunyarwanda!

Twasesekaye i Rubavu, mu mujyi wa Gisenyi saa sita n’iminota mikeya, nuko dusohorera muri Peace Corner ahashyizwe icyicaro cy’ubuyobozi bwa gahunda y’ubukwe! Birumvikana ko tutari kuviramo aho kuri  “odeur” ya mushikake twahasanze! Biba amahire kandi, umuvandimwe wacu Stany n’umuryango we, bari batuzirikanye, banga kwihererana umunsi mukuru wa Eid al-Adha, nuko badusangiza ipirawo nziza bari baduteguriye, kuva i Nyarufunzo kugera i Nyakabungo, dusangira ibyishimo by’umunsi mukuru w’igitambo, kandi bitabujije ko dukomeza icyatuzinduye! Ahagana saa saba, twarahagurutse twerekeza mu rugo rwa Innocent BASOMINGERA, ruherereye hafi aho i Nyakabungo, mu mujyi wa Gisenyi kugira ngo dutangire urugendo rwerekeza i Goma. Tugeze mu rugo, twasanze Cameleon yiteguye kare, yambaye neza yaberewe, sape nziza, wamureba uti :“dore Umukongomani nanjye nkaba Umunyarwanda!” Abagabo bakuru, abasaza n’ibikwerere mu makote ateye ipasi, inkweto nziza z’uruhu, zihanaguye cyane zikarabagirana izuba rizirasheho, abasore muri za “small size”, abadamu inkweto ndende, zimwe za talon y’agashinge, dore ngo barakenyera, maze bitera imishanana myiza, insokozo nziza ziteye amabengeza, imisatsi ishashagirana, bacigatira ibiseke byiza, ubahanze amaso ati: “mbega abagore beza bateye amabengeza!” Aba bose bambariye gushagara Cameleon!

Burya nta bukwe butagira kidobya...

 Byari biteganyijwe ko twambukira ku mupaka bakunze kwita “Grande Barriere”, cyakora ntibyakunze, bitewe nuko hari indi mihango y’ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwari bwateganyije gukorera kuri uyu mupaka. Birumvikana ko twahindukiye twerekeza ku mupaka wa “Petite Barriere”. Abazi neza ibyo kuri Petite Barriere, basanzwe bahagenda, batangira kutugira inama yo kugenzura imifuka n’amakofi yacu, ngo hatagira uwambukana amakashi atubutse, bikaza kumuviramo gucurikwa no gucurukurwa! Ntibyari byoroshye, kuko hari hari abantu benshi cyane bidasanzwe, abinjira n’abasohoka mu Rwanda, biganjemo Abanyarwanda n’Abanyekongo. Burya ngo nta bukwe butagira kidobya, cyangwa kirogoya! Byaje kutagenda neza uko twabyifuzaga, kuko hari bamwe mubo twahagurukanye batashoboye kwambuka umupaka, ahanini biturutse ku kibazo cy’impapuro z’inzira.

Amaso yacu yabonye byinshi...

Mu gusaba no gukwa byari igitaramo kidasanzweKu mupaka w’u Rwanda na Kongo twahamaze igihe kitari gito, ndetse cyahungabanyije bucye gahunda yacu. Ibi byo ku mupaka birangiye twerekeje i Katindo, hirya gato ya INSTIGO (Institut de Superieur de Goma), ahagana ku isaha ya cumi tugera kuri Hotel Kivu Dream ahabereye imihango yo gusaba no gukwa. Imihango nyirizina yatangiye ahagana saa kumi n’imwe. Abashyitsi twakiriwe neza muri iyo ngoro ya Hoteli Kivu Dream, ibyicaro byiza, amazimano meza, n’amagambo meza yuje urugwiro n’urukundo. Njye, kimwe na bagenzi banjye, natunguwe no kumva imisango ivugwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda kuruta uko twari twiteze ko yakorwa mu rundi rurimi, igiswayire cyangwa se igifaransa. Kuri benshi byagaragaye nk’igitego cy’umutwe mu mitegurire y’ubu bukwe; yemwe, sinaba nibeshye mvuze ko Abanyarwanda muri ubu bukwe twari dufashwe neza, kandi twatoneshejwe by’ukuri. Imisango ishimagiza inkwano irangiye rero, hakurikiyeho ibirori byo kugaragariza Dr Honic Kakulu ibyishimo n’akanyamuneza abe batewe n’umugabo w’icyusa n’igikundiro asanze, maze bamutera inkunga yo gushyigikira urugo rwe: si imyambaro, si ibikoresho byo mu rugo, si amafaranga, byose mu karasisi k’imbyino zinogeye amaso; koko rero amaso yacu yabonye byinshi! Ibyo birori byasojwe no gusangira amafunguro meza yuje uburyohe, kandi nta mugayo uwayarebaga, akabona ubuhanga akaranzwemo, yamuteraga kugira ipfa, akaribwa n’isari!

Bakorana ubutwari n'umurava umurimo utoroshye...

Uyu munsi wari umugisha! Imana nayo iduha umugisha, nuko iwuduhundagazaho mu mvura nyinshi yaduherekeje muri iryo joro, mu rugendo rutuganisha ku mupaka wa “Grande Barriere”. Ngira ngo twajyaga gushonga iyo  Nyagasani Rurema aba yaratubumbye mu munyu, ariko na none ni urwibutso! Tuzahora twibuka ko mu bukwe bwa Cameleon Actif twabatirijwe kuri moto, ku muhanda w’i Goma. Iyo mvura ntiyabujije byose kugenda neza, twese twambuka umupaka, nta n’umwe usigaranywe, twongera guhumeka umwuka w’ikirere cy’urwa Gasabo. Nubwo bwose umunsi wari uciye ikibu, ntibyabujije abakoze urugendo kubarira amagenzi abasigaye i Gisenyi, ku rugo rwa Innocent Basomingera, kimwe n’abandi batashoboye kugera hakurya y’umupaka. Ubwo igicuku cyari kinishye, abagize itsinda rishinzwe gutegura ubu bukwe berekeje aho icyicaro cyaryo cyashyizwe muri Peace Corner, bakorana ubutwari n’umurava umurimo utoroshye wo kunoza gahunda z’umunsi wo kuwa gatandatu, umunsi wagenewe ugushyingirwa gutagatifu kwa Innocent BASOMINGERA, alias Cameleon, na Dr Honic Kakulu, muri paruwasi ya Stella Maris – Gisenyi.

Numva ntaho nahera nisegura ku masaha ntubahirije

Kuwa gatandatu mu gitondo, aho nari naraye ku Muhato, nagize umugisha wo guhura n’abavandimwe tutaherukanaga, harakabaho ubukwe bwa Cameleon bwatumye ngaruka iwacu nyuma y’igihe kitari gito, turaganira bishyira kera, nshiduka bimaze kuba saa tanu! Ubwo mpita nambara bwangu, nitera umubavu uhumura neza, nambara agakweto gahanaguye neza, ngenda nta mususu, nta bwoba bw’umucucu, kuko ya mvura y’umugisha w’i Goma itaretse amakoro ya Gisenyi, ikubura icyitwa ivumbi cyose! Nuko manuka nerekeza kuri Centre Culturel, ahari hateganyijwe kubera inama ya nyuma ibanziriza ubukwe. Mu mutima numva mfite agahinda, ko kuba natabye abandi mu nama, nkakerereza amasaha! Nyamara muri uko kubyibaza cyane, ngeze hafi ya Peace Corner, nahuye n’umuvandimwe Stany, nari nakozwe n’isoni rwose, numva ntaho nahera nisegura ku masaha ntubahirije; nuko ambwira ko, bitewe n’impamvu zitaduturutseho, bitoroshye kugera ahabera inama, kuko inzira zerekeza yo zari zafunzwe! Nuko turajyana, dushyira nzira, twerekeza mu rugo kwa Cameleon! Twasanze imyiteguro yo kujya gushyikira umugeni yayirangije kare! Yemwe, siwe wari burote isaha ya Missa igera!

Muzamenye no kubana ku ya “gatanu mitagatifu!”

Muri costume nziza, y’ibara ry’ikijuju, Cameleon na Parrain we Me Dick, afite ururabo mu kiganza, binjira mu modoka nziza y’umukara itatse neza, berekeza ku icumbi rya Dr Honnic Kakulu, riherereye hafi y’ibitaro bya Gisenyi. Saa saba zuzuye, umukwe n’umugeni bari baberewe cyane mu marembo y’ingoro ya Stella Maris, aho Padri Celse Niyitegeka, umunyamuryango shingiro wa RASAL, akaba n’Umuyobozi wa Radio Maria Rwanda, hamwe na Padri Mukuru wa Stella Maris, bamaze kubasobanurira ibyerekeye isakaramentu ry’ugushyingirwa bagiye guhana, babahaye ikaze mu kiliziya, bari kumwe n’abandi bageni babiri (deux couples), nuko batambagira berekeza imbere ya Altari ntagatifu. Iki gitambo cya missa, cyaranzwe n’indirimbo zidasanzwe z’umudiho n’injyana byo hakurya y’imipaka. Koko rero abaririmbyi muri iyo missa bari abo muri chorale y’igoma, aho Dr Honnic yarerewe. Nyuma yo kumva ijambo ry’Imana, mu nyigisho yuje impanuro, Padiri Celse yaragize ati: Muzibuke ko mu mibereho yanyu iminsi yose atari ku cyumweru! Muzamenye rero kubaho neza ku cyumweru, “les dimanches” muzishime mwishimane, mbese muzihimbarwemo! Ariko muzamenye no kubana ku ya “gatanu mitagatifu!” Ati: “Muzahore mwibuka aho mwasezeraniye! Mujye musengana, urugo rwanyu rwubakirwe ku Ijambo ry’Imana”. Nuko mu muhango w’isezerana, Cameleon na Dr Honnic biyemeza kubana no kubahana mu mibereho yabo, byaba mu makuba, byaba mu mahoro… gukundana kugera gupfa!

Byari ngombwa ko nigomwa ibyo bihe byiza by’amafoto y’urwibutso

Missa ihumuje, abanyamuryango ba RASAL n’abandi baskuti bose bari aho ngaho, hamwe na bashiki babo bo mu muryango w’Abagide, babakoreye urukuta rw’icyubahiro, abenshi bakunze kwita “corridor”, nuko batambagira basohoka mu Kiliziya. Byari ibirori byiza ku buryo buhebuje! Mu rembo rya Kiliziya incuti n’abavandimwe bari babategereje kugira ngo babahobere babashimira intambwe ikomeye bamaze gutera mu buzima bwabo! Ibyo birangiye, twarisuganyije twerekeza ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu, ahagombaga gufatirwa amafoto y’urwibutso. Muri iyo nzira, sinashoboye gukomezanya n’abandi, kuko hari izindi nshingano nahamagarirwaga, kugira ngo nzirangize neza byari ngombwa ko nigomwa ibyo bihe byiza by’amafoto y’urwibutso nifuzaga kubamo cyane! Ubwo rero nerekeje ku cyumba mberabyombi cya Centre Culturel, nsanga imyiteguro ikomeje! Abashinzwe imirimo inyuranye batera intebe mu myanya yazo, abashinzwe gutaka icyo cyumba bakora imirimo ya nyuma yo kukinogereza ijisho! Byose bikorwa mu mutuzo, no mu bushishozi. Byari bimaze kugera ku isaha ya cumi, ubona ko ibintu byose bimaze kujya ku murongo, ndetse abashyitsi n’abasangwa batangiye gusesekara muri iyo ngoro y’igitaramo! Twaje kunyarukira ahategurirwa amafunguro, dusanga baracyafite imirimo myinshi, ugereranyije hari hakenewe ikindi gihe kitari munsi y’amasaha abiri. Nyamara ibyo ntibyatubujije gutangira igitaramo, kuko abageni bacu bari bamaze kuhasesekara.

Cameleon nk’intore ibereye ibirori...

Umutambagiro mu rukuta rw'icyubahiroIgitaramo cyabimburiwe n’umutambagiro w’abageni, na none banyura mu rukuta rw’icyubahiro rwari rugizwe n’Abanyamuryango ba RASAL, abandi Baskuti n’Abagide. Berekeza imbere ku “twicarabami”, aho buri wese ashobora kubareba neza. Nyuma yo kwiragiza Imana, isengesho ryayobowe na Padri Celse washoboye kugira ubwitange, akabana natwe muri iki gitaramo, umusangwa mukuru yakiriye umushyitsi mukuru, amuha ikaze mu muryango wa BASOMINGERA, nuko umushyitsi mukuru ntiyazuyaza, amugezaho ubutumwa bw’umuryango wa NGARUKIYE, ubutumwa bw’urukundo, amushyikiriza umugeni bamuhekeye. Cameleon nk’intore ibereye ibirori, atambagira muri iyo ngoro, yiyereka bose, ikiganza hejuru, abatashye ubukwe bamuhundagazaho amashyi y’urwunge, bamuvugiriza urwamo rw’ibyishimo, abagore bavuza impundu, ashimira ababyeyi bakuriye imiryango yombi arangije yereka umuryango umugore we mwiza, aharaze mu ijosi ikamba rya zahabu! Nyuma y’uwo mwiyereko wari unogeye ijisho, umuyobozi wa gahunda yatanze umwanya, nuko abazanye impano zo gushyigikira urugo rwa Cameleon babikora mu karasisi y’amatsinda anyuranye, baherekejwe n’umuziki mwiza wa orchestra.

Nari umugaragu w’urukundo

Ayo matsinda yabimburiwe n’abagize Umuryango wa Basomingera n’uwa Miraji, bakurikirwa n’Umuryango wa Ngarukiye. Hatanzwe impano nyinshi, kandi zinyuranye zirimo ibiribwa n’imbuto zinyuranye, imyambaro n’ibikoresho bitandukanye. Muri ayo matsinda twavugamo Solidarite Kigali-Kabaya, Delegation Hopital Kabaya, Cooperative IREBERO, Cooperative INCUTI NZIZA, umuryango IMPESSA, umuryango wa Volley Ball, Umuryango w’Abagide, aba “Chevaliers Scout”, Umuryango RASAL, Hopital Kibagabaga, Groupe des medecins, abavandimwe ba Dr Honnic na Clinic Bery. Impano y’Umuryango wa RASAL yatanzwe haririmbwa indirimbo y’isezerano rya giskuti, “Ndashaka kugukunda kurushaho, urankomeze iteka Nyagasani…” Mu gihe haririmbwaga iyo ndirimbo, abaskuti n’abandi bose barerewe mu muryango w’abaskuti n’abagide bari bahagaze bemye, kandi bazamuye ikiganza cy’indamutso ya giskuti. Umuryango wa Stany na Dallilah nibo bambitse abageni foulard ya RASALUmuryango wa Stany na Dalilah, nk’urugo ruzima rwa RASAL nibo bambitse Cameleon na Dr Honnic foulard y’umuryango, bityo Dr Honnic nawe yinjizwa mu muryango Cameleon yagizemo uruhare rukomeye kugira ngo uvuke kuwa 29 Mutarama 2017. Gutanga impano byasojwe n’indirimbo Cameleon yatuye Dr Honnic amuririmbira mu ijwi riyunguruye, abifashijwemo n’umurya w’inanga wa Orchestre, ati : “Nagenze amajoro n’imitaga, naraye ntagohetse nta ngoyi ndiho; niriwe mbunga nta mbaraga mfite; nari umugaragu w’urukundo”.

Ab’i Rwanda turyoherwa n’udukoryo...

Tugana ku musozo w’igitaramo, twinjiye mu gice cyacyo cya nyuma cyo gusangira amafunguro meza twari twateguriwe. Ibyo, bikorwa mu mutuzo, Cameleon amaze gusangiza Dr Honnic umutsima mwiza, ufite uburyohe bwinshi, yanamusomeje ku mutsama mwiza, nuko berekeza ku meza aho bafatiye ifunguro, kandi barisangiza abaje mu gitaramo bose. Muri icyo gihe habyinwa injyana nziza za Rumba, njye nahamya ko zaguye neza abashyitsi bacu baje baturutse hakurya mu gihugu cya Kongo, ndetse n’ab’i Rwanda turyoherwa n’udukoryo turangwa mu ndirimbo zabo. Nyuma yo gusangira, umushyitsi mukuru yarasezeye, nuko umusangwa mukuru ajya kumwereka aho yubakiye abana, ahabereye umuhango wo gutwikurura, igitaramo gisozwa n’isengesho rishimira Imana ahagana saa moya z’umugoroba.

Abanyamuryango ba RASAL bakoze BA y’umugoroba

Umuhango wo gutwikurura wabereye mu rugo rwa Cameleon ku Gisenyi, abaturutse muri Kongo batambagirana imbuto, ibiribwa n’ibinyobwa nk’inkunga bateye urugo rushya. Nyuma yo gutwikurura nyirizina, abashyitsi barazimaniwe, abahagarariye imiryango yombi bagirana ibiganiro bigufi, na Cameleon afata ijambo, ashimira abantu bose bagize uruhare kugira ngo ubukwe bwe butungane. Byari bimaze kuba nka saa tatu n’igice ubwo abanyamuryango ba RASAL bakoze BA y’umugoroba, banyarukana abari baje gutwikurura babageza ku mupaka kugira ngo badakererwa bagafungirwaho umupaka, cyane cyane ko twari twamenyeshejwe ko umupaka ufungwa saa yine z’ijoro! Ibyo birangiye, Umubyeyi wahagarariye umuryango muri iyi gahunda yahawe ijambo ashimira ubwitange bwa buri wese, kimwe n’umuhuzabikorwa w’iyi gahunda, bose basabye imbabazi ahashobora kuba harasobanijwe, cyangwa se hakaba harabaye igitsure gikabije, bati : “Si ububi, si n’urwango, ahubwo byari ishyaka ryo guharanira ko ibintu bigenda neza”, nuko ubukwe busozwa butyo, abari bananiwe bajya guhisha amaso, abafite agatege baratarama dore ko Umujyi wa Gisenyi ukungahaye ku byumba by’ibitaramo!

Nanjye Kabarankuru ndagushimiye, ngushimiye ubutarambirwa ku burondogozi bwanjye, si jye wahera, hahera ubukwe!


Byanditswe : tariki ya 05 Nzeli 2017 saa 16:03:18, ubu , : 1396
Uwabitangaje : Robert Makuta

RASAL yatanze mutuelles ku baturage 205 i Musanze

RASAL yatanze mutuelles ku baturage 300 i Gikomero

Inteko Rusange ya mbere ya RASAL (Igice cya mbere)

Inteko Rusange ya mbere ya RASAL (Igice cya kabiri)

Ingando y'Abaskuti bakuze yabereye kuri Muhazi mu 2016

RASAL © 2016 - 2018
Byubatswe na Robert Makuta