Remera, KG 11 AVE Ingenzi House - +250 785 063 763 - @RasalYEmpower - @RasalYEmpower
Ikinyarwanda English Fran├žais

Kongerera urubyiruko ubushobozi,
Umugambi duhuriyeho!

Nzagukunda, kandi nzakubaha iteka ryose kugeza gupfa!

RASAL
ZINGAZINWE Théobald na MUKAYIRANGA Adrienne

Ku cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2017 wari umunsi w’ibyishimo by’igisagirane mu muryango wa RASAL kubw’impano y’urugo rushya rwavutse igihe ZINGAZINYWE Théobald yambitse impeta, kandi yegukana burundu umukunzi we MUKAYIRANGA Adrienne; imbere y’Imana na Kiliziya amurahirira ashize amanga ati: “Nzagukunda, kandi nzakubaha iteka ryose kugeza gupfa!”

Abanyamuryango ba RASAL baherekeje ZINGA mu Gusaba no GukwaMu gitondo kare  kare, nibwo abanyamuryango ba RASAL twahuriye i Remera mu Giporoso, turabanza turaganira dushira urukumbuzi, maze twerekeza i Kanombe aho bakunze kwita “kwa Perezida”. Tukihasesekara badusanganije ubwuzu n’ibyishimo, baduha ibyicaro bikwiye mu busitani bw’iyo ngoro ahari hateguriwe imihango yo gusaba no gukwa. Abanyamashyengo SAMUSURE na SEBURIKOKO basusurukije igitaramoTwakiriwe neza bitagereranywa, baduhata amazimano afutse turanywa dushira inyota, imbyino z’itorero rihebuje ziradususurutsa, n’abanyamashyengo SAMUSURE ku buyobozi bwa gahunda na SEBURIKOKO mu kuvuga amazina y’inka baradusetsa imbavu zirashya, turatwenga bishyira kera. Koko rero imisango twari twambariye yagenze neza, umugeni twazindukiye gusaba turamuhabwa, badukosheje tubakwera inyana umunani, barazishima! Umusore udatetereza umukunzi ubwo yerekwa bose!

ZINGA amwambika impeta nk'ikimenyetso cy'urukundo rudacuyaBidatinze Zingazinywe, imfura mu ntore asanganira umukunzi ukimbagira aje amugana, amugwa mu byano, aramuhobera, amwiyegamiza mu gituza, amupfumbata akomeje agira ngo akize ibicuro! Uwo mwari ukeye w’inzobe yaka, wameze ubwiza impande zose, cyane ko Rugira atahwemye kubumuhata, amwiha wese atitangiriye! Yihinda asubira inyuma n’isoni nyinshi, inseko nziza n’umutima ukeye amuha ikiganza cy’ibumoso, ubwo Zinga acyambika impeta ya zahabu, nk’ikimenyetso cy’urukundo rudacuya! Yongeye kumuhobera, bahuza imisaya amarira y’ibyishimo amuzenga mu maso! Zinga abibonye ati : “Humura shenge, nzagutonesha utete bikwiye!”. Nuko amwereka umuryango, amashimwe ku babyeyi atangwa impande zombi, barangije bafata ibyicaro mu twicarabami, MUKAYIRANGA azimanira umukunzi we, amugaragariza ko ntacyo azigera amuburana!

Amashimwe yatanzwe ku babyeyi impande zombiKoko rero umwanzi w’igihe ni isaha, gutaramira abakwe byari byiza, binogeye amaso kandi biryoheye amatwi ntibyajyaga kurekwa iyo umukwe mukuru adatebukiriza kuragiza Imana urugo rumaze kuvuka, cyane cyane ko igihe cy’urusengero cyari cyototewe bikabije. Nuko abasangwa baherekeza abashyitsi, twerekeza ubwo ku kiliziya ya Paruwasi Kicukiro. Twategereje abageni inzira yababanye ndende, barashyira barashyika haturwa igitambo cya Missa. Ku mugaragaro muri iyo missa, ZINGAZINYWE Theobald yemerera MUKAYIRANGA Adrienne kumubera umugabo, nawe amwemerera kumubera umugore, bombi biyemeza kubana akaramata mu budahemuka, byaba mu bihe byiza cyangwa mu bihe bibi, ko nta kindi cyabatandukanya uretse urupfu. Nuko urugo rushya ruragizwa Imana, Zinga na Mukayiranga batangiza umubano wabo isengesho. Nyuma y’icyo gitambo cya missa twerekeje mu busitani bwa MAGERWA ahafatiwe amafoto y’urwibutso. Muri uyu mugenzo urugo dukunda muri RASAL rwa MUSENGIMANA Stany na Dalillah rwerekana ubunararibonye mu rukundo!

Kwakira abatumirwa mu bukwe byabereye mu busitani bw’ikigo nyogezabutumwa cyitiriwe Mutagatifu Pawulo i Kigali. Abanyamuryango ba RASAL bongeye kugaragariza icyubahiro ZINGAZINYWE na MUKAYIRANGA, babakorera urukuta abenshi bakunze kwita “corridor” mu gihe cy’umutambagiro werekeza ku mbuga y’igitaramo. Icyo gitaramo kandi cyayobowe n’umushyushyarugamba UZABUMUGABO Virgile wagaragaje ubuhanga ku gatuti, ku buryo hari abo yateye amashyushyu yo gusubiramo ubukwe bwabo, ariko nyine biba bya bindi by’inzozi zigira nkana! Muri iki gitaramo rero, umuryango RASAL waboneyeho akanya ko gushimira ZINGAZINYWE, uramuririmbira, uramubyinira nuko bamwambika umwambaro uranga abanyamuryango, kandi umugore we MUKAYIRANGA Adrienne ahabwa ikaze mu muryango. Iki gitaramo kandi cyaranzwe n’ubwitabire bushimishije bw’ab’i Remera Rukoma, aho Zinga avuka bari baje badasize n’iyonka.

Abanyamuryango ba RASAL bashyigikiye ZINGA mu bukwe bweNyuma y’uko kwiyakira, hakurikiyeho umuhango wo gutwikurura wagenze neza bihebuje. Uyu muhango waranzwe n’indirimbo gakondo zikumbuza MUKAYIRANGA umuryango akomokamo n’amabyiruka ye, dore ko bari baje kumusura bamutuye imbuto, ibiribwa n’ibinyobwa byiza; by’umwihariko bazanywe no kwifuriza uburumbuke uru rugo rwa ZINGAZINYWE na MUKAYIRANGA. Nyuma yo gutwikurura umugeni, guha amata abana bato 2, umuhungu n’umukobwa, hamwe no kumurika ingemu n’amaturo, abaje gutwikurura barakiriwe barazimanirwa, nuko umukuru w’Umuryango MUKAYIRANGA akomokamo aterura ashimira uburyo bakiriwe, arangije atangariza abari aho ko bazindukiye kwifuriza ishya n’ihirwe urugo rushya, kandi banatangarize umugeni ko igihe kigeze kugira ngo ajye ahagarara no mu mirimo ya buri munsi, akore aharanira iterambere ry’urugo rwe. Umunsi wari uciye ikibu, abashyitsi barasezera ngo bajye kuvuga amagenzi, nuko bahabwa amacumu y’urugendo, baraherekezwa. Abari mu mirimo inyuranye, n’umunaniro mwinshi bayikomeza begeranya ibikoresho no kwandurura ibiri hirya no hino impande zose.

ZINGAZINYWE Theobald na MUKAYIRANGA AdrienneZINGAZINYWE Théobald na MUKAYIRANGA Adrienne tubifurije urugo ruhire, muzatunge mutunganirwe, muzabyare hungu na kobwa, mwonse muheke, kandi muzahimbarwe mu muryango RASAL!

Abatumirwa bari bateguriwe amazimano

Abatumirwa bari bateguriwe amazimano n'umutsima mwiza

Abanyamuryango ba RASAL bakoreye ZINGA corridor

Abanyamuryango ba RASAL bakoreye ZINGA urukuta rw'icyubahiro

Umuryango RASAL wahaye impano urugo rushya

Umuryango RASAL wahaye impano urugo rushya

Abakenyereye ZINGA bari bakeye bihebuje

Abakenyereye ZINGA bari bakeye bihebuje

Abasore b'urungano ntibacikanywe

Abasore b'urungano ntibacikanywe

Stany na Dalilah bagaragaje ubunararibonye mu rukundo

Stany na Dalilah bagaragaje ubunararibonye mu rukundo


Byanditswe : tariki ya 19 Ukuboza 2017 saa 09:03:17, ubu , : 301
Uwabitangaje : Robert Makuta

RASAL yatanze mutuelles ku baturage 205 i Musanze

RASAL yatanze mutuelles ku baturage 300 i Gikomero

Inteko Rusange ya mbere ya RASAL (Igice cya mbere)

Inteko Rusange ya mbere ya RASAL (Igice cya kabiri)

Ingando y'Abaskuti bakuze yabereye kuri Muhazi mu 2016

RASAL © 2016 - 2018
Byubatswe na Robert Makuta