Remera, KG 11 AVE Ingenzi House - +250 785 063 763 - @RasalYEmpower - @RasalYEmpower
Ikinyarwanda English Français

RASAL GENERAL ASSEMBLY LIVE

POST# 32

2017-01-29 19:52:57

GUSOZA INTEKO RUSANGE

Inteko Rusange isojwe haririmbwa Indirimbo ya giskuti yubahiriza Baden Powell irangiye haririmbwa Chaine d'Amour.

 

MURAKOZE ABO TWABANYE UYU MUNSI, MUGIRE IBIHE BYIZA N'UMWAKA MUHIRE WA 2017.

HARAKABAHO BADEN POWELL, HARAKABAHO RASAL.

POST# 31

2017-01-29 19:48:20

IJAMBO RY'UMUYOBOZI MUSHYA WA RASAL

SINDAYIGAYA Jacques ahawe ijambo yashimiye abari mu Nteko bose, ashimira komisiyo, abashimira uburyo bateguye amatora mu gihe gito no mu ngorane nyinshi, nyamara hakaba habaye amatora y'icyitegererezo mu miryango imeze nk'uyu.

Yashimiye kandi komite icyuye igihe ya RASAL kubera ubwitange bagaragaje bagategura RASAL, kandi bakomeza imirimo yindi bashinzwe mu buzima. Yakomeje ashimira abantu babagiriye icyizere, babatorera kuyobora RASAL, yizeza kutazabatenguha ku cyizere babagiriye.

Ashimiye n'abamaze gutorerwa kuba muri Komite ya RASAL kuko bagiriwe icyizere. Akomeza asezeranya ko azakomeza ibyo abanyamuryango ba RASAL bashimye. Akaba yifuza ko RASAL izahoza amarira abarize, abatararize nabo ibabere impamvu yo guseka no gutwenga. Arifuza ko RASAL izaba urwego rukorera muri transparence, bityo RASAL izabe umuryango wa bose aho kuzagaragara nk'agatsiko ka bamwe.

Icyerekezo cya RASAL si ukuba ka ONG gapfundikanya, RASAL iri muri ONG nke zavutse zifashije. RASAL izubakira ku bukungu n'ubumenyi by'abanyamuryango bayo. Buri wese mu banyamuryango yiyumve nkuri muri Komite, buri wese ashake abandi banyamuryango, kuko RASAL ikenewe kwaguka, abantu ubu noneho bamaze kumenya RASAL icyo ari cyo.

Muri RASAL ntituzananirwe gukora imishinga kandi dufite imitwe itekereza mizima. RASAL yubakiye kuri TRUST, twifuza ko itaba umuryango ushaka abanyamuryango, ahubwo umuryango abantu bashaka kubera abanyamuryango. RASAL twifuza ko iba urwego rukora restoration y'isura y'abaskuti no kugarura indangagaciro z'ubuskuti.

Yizeje Abagide ko mu minsi ya vuba RASAL izagirana nabo ibiganiro kugira ngo hagerwe ku masezerano y'ubufatanye.

Abantu bagera kuri 15 bari muri diaspora ariko ntibashoboye kwitabira iyi nama, kimwe n'abandi bagize empechement zitandukanye yasabye ko Inteko Rusange yemera kubakira nk'Abanyamuryango b'imena, tudategereje ko hazaba indi AG ibakira.

Yasabye ko amateka mabi yabaye kuri bamwe aho twagiye tunyura atazarangwa na gato muri RASAL. Asaba ubufatanye n'ubushyirahamwe.

POST# 30

2017-01-29 19:23:11

UHAGARARIYE ABAGIDE YAHAWE IJAMBO

Mu izina ry'Abatumiwe, abashoboye kuboneka bo mu muryango w'Abagide bahawe ijambo, bashimira uru rwego abaskuti bakuze bashyizeho, urwego rukomeza gushimangira indahiro y'abaskuti bahuriyeho n'abagide.

Akaba yanatangaje ko no mu bagide bashyizeho urwego rw'abagide bakuru. Ashimira abatorewe imyanya inyuranye mu buyobozi, yizeje ubufatanye hagati y'imiryango yombi, ariko anabibutsa ko abantu bagahanze amaso ari benshi.

Yasoje asaba komite ko yazafata umwanya kugira ngo imiryango yombi, RASAL n'Abagide, kugirango barebere hamwe ihuriro mu migambi n'ubufatanye mu bihe biri imbere.

POST# 29

2017-01-29 19:15:48

GUTANGAZA KU MUGARAGARO IBYAVUYE MU MATORA

Nyuma yo gushyira umukono ku mategeko shingiro ya RASAL, Perezida wa Komisiyo y'amatora yahamagaye abatowe bose, abereka abari mu Nteko Rusange, arangije abasubiza ibyicaro by'ubuyobozi batorewe.

POST# 28

2017-01-29 18:50:33

GUSHYIRA UMUKONO KURI STATUTS

Nyuma yo gutora inzego z'ubuyobozi za RASAL hakurikiyeho igikorwa cyo gushyira umukono ku mategeko shingiro ya RASAL, icyo gikorwa cyakozwe bake bakeya bajya kwereka Notaire ibyangombwa byabo, mu gihe abandi bakomeje gutarama muri morale imwe isanzwe y'Abaskuti.

POST# 27

2017-01-29 18:05:15

MORALE YO KWISHIMIRA IBIVUYE MU MATORA

Nyuma yo gutora abagize inzego z'ubuyoboza za RASAL, hakurikiyeho akanya ko kubyina bishimira ibyavuye mu matora. Birashimisha cyane kubona Abaskuti bakuze batera indirimbo baririmbaga bakiri bato.

POST# 26

2017-01-29 17:59:54

IBYAVUYE MU MATORA

Abanyamuryango bitabiriye Inteko Rusange kandi bashobora gutora ni 62

President : Jacques SINDAYIGAYA amajwi 62/62

Vice President 1 : Chantal NIKUZWE amajwi 57/62

Vice President 2 : Virgile UZABUMUGABO amajwi 58/62

Secretaire : Jacques Prevert RUMANYIKA amajwi 60/62

Tresorier : Pacifique BENITUZE amajwi 59/62

Abajyanama : Aloysie NYRIRANSABIMANA amajwi 61/62

                    Yvette UMULISA amajwi 61/62

Ngenzuzi : Phocas MUSEMAKWERI amajwi 59/62

               Queen MUREKATETE amajwi 51/62

               Alice MUKAMPUNGA amajwi 59/62

Nkemurampaka : Solange NYIRAMPETA amajwi 51/62

                         P Celse NIYITEGEKA amajwi 56/62

                         Pst Jean Pierre UWIMANA amajwi 58/62

 

 

POST# 25

2017-01-29 17:26:58

AMATORA Y'ABAYOBOZI BATANDUKANYE

Mu rwego rwo gucunguza uburyo umwete, buri munyamuryango yahawe udupapuro tw'amatora duhwanye n'imyanya itorerwa ku buryo buri muntu yuzuriza rimwe abo yatoye, abashinzwe kuyobora amatora bakaza kuvangura, kandi ku buryo bwihuse.

Hakurikiyeho igikorwa cyo kubarura amajwi.

POST# 24

2017-01-29 17:05:16

KWIYAMAMARIZA IMYANYA ITANDUKANYE

Ku mwanya wa President habonetse canditature ya Jacques SINDAYIGAYA wahawe akanya avuga imyirondoro n'ibigwi bye ndetse n'imigambi afitiye umuryango RASAL.

Ku mwanya wa Visi perezida, habonetse umukandida umwe Chantal NIKUZWE nawe yahawe umwanya avuga imyirondoro n'ibigwi bye.

Ku mwanya wa Visi perezida wa 2, Uzabumugabo Virgile, yahawe umwanya nawe avuga imyirondoro n'ibigwi bye n'imigambi afitiye RASAL.

Ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru Jacques Prevert Rumanyika, yahawe umwanya avuga imyirondoro ye, ibigwi n'imigambi afitiye RASAL

Ku mwanya w'umubitsi, BENITUZE Pacifique niwe mukandida rukumbi, yahawe umwanya avuga imyirondoro ye.

Abajyanama bahamagawe uko ari babiri bahamwe umwanya nabo buri wese avuga imyirondoro n'imigambi ye.

Abiyamamariza kuba mu kanama k'ubugenzuzi habonetse abakandida batatu bahamagawe nabo bavuga imyirondoro yabo.

Ku myanya y'abakemurampaka habonetse abakandida bane, ariko kandidature imwe ntiyari yujuje ibyangombwa. Aba nabo bahawe umwanya bavuga imyirondoro yabo n'imigambi bafitiye RASAL. Ni igitangaza kandi birashimishije kubona mu bakandida dufite kuri uyu mwanya wo gukemura impaka tuhafite abakandida batatu muri bo umwe akaba ari umupadiri, undi akaba umupasteur.

 

POST# 23

2017-01-29 16:21:28

AMABWIRIZA Y'AMATORA Y'INZEGO ZA RASAL

Komisiyo y'amatora muri RASAL iyobowe na Djamali kugira ngo iyobore igikorwa cyo gushyiraho ubuyobozi bwa RASAL.

Komisiyo igizwe na

  1. MBANGUTSE Djamali (Perezida)
  2. UMWIZERWA Triphine (Vice President)
  3. BANAMWANA Leobard (Umunyamabanga)

Djamali yabanje gushimira komite y'agateganyo, asaba abakorerabushake bane bafasha mu gikorwa cy'amatora. Hanyuma atangaza amabwiriza agenga amatora. Iry'ingenzi rikaba ihame ryo kugira byibura 30% mu buyobozi bwa RASAL, n'andi mabwiriza areba buri mwanya ku mwihariko.

Hateganyijwe ko buri mwanya utorwa ukwawo hakoreshejwe uburyo bw'inyandiko, uretse ku bajyanama no ku kanama nkemurampaka ushobora gutora benshi wubahirije ihame rya gender balance.

Komisiyo yatangaje kandidatures zakiriwe, kandi ko kuri buri mwanya habonetse abakandida. Abahagarariye amatora n'abakorerabushake b'amatora bavuye mu ruhame bajya mu myanya bafasha gukora neza uwo murimo.

Buri Mukandida yahawe umwanya w'iminota ibiri kugira ngo asobanure gahunda afitiye umuryango.

POST# 22

2017-01-29 16:03:32

KWIDAGADURA

Nyuma yo gusangira ifunguro ryateguwe neza, Abanyamuryango ba RASAL bakoraniye hamwe bafata ifoto y'urwibutso. Nyuma batangira imbyino nziza za kamucerenge.

POST# 21

2017-01-29 14:54:55

IKIRUHUKO

Nyuma y'ibiganiro bitandukanye, kandi byabaye ingirakamaro, ubu abanyamuryango ba RASAL bagiye mu kiruhuko, berekeza aho bafatira ifunguro ryo ku manywa.

 

POST# 20

2017-01-29 14:45:02

INGENGO Y'IMARI

Hakozwe ingengo y'imari y'ibikorwa bya RASAL mu bihe by'amezi atanu asigaye kugira ngo umwaka usanzwe w'ingengo y'imari. Iyi ngengo ikaba ishingiye cyane ku misanzu y'abanyaryango mu ntangiriro, kugeza ubu nta mushinga nta n'ibikorwa bishobora kubyara amafaranga. Komite itorwa izagira inshingano zo gushaka ibikorwa bishobora kubyara amafaranga.

Higwe uburyo diversite y'Abanyamuryango ba RASAL ibyazwa umusaruro muri competence zabo zinyuranye. Komite ijyaho izatumiza inama yihutirwa igamije kwegeranya les expertises z'abanyamuryango kugira ngo ziitangire kubyazwa umusaruro. Muri iyo ngando habamo competition des idees, abantu bakazana imishinga, ishimwe abayizanye bahabwe kuyiyobora.

POST# 19

2017-01-29 14:16:22

IBIGANIRO KU MATEGEKO NGENGAMIKORERE

Theobald ZINGAZINYWE yatangiye agaragaza ko hari ingingo zimwe zivugwa muri statuts, ibyo ntibivugwaho ariko izivugwamo ibindi bishya nizo zibanzweho.

Umutwe wa III uvuga ku byiciro by'abanyamuryango hamwe n'imisanzu

Umutwe wa VI uvuga ibijyanye n'amatora

Umutwe wa VII uvuga ibisabwa abiyamamaza

Umutwe wa IX uvuga icungamutungo

Umutwe wa X uvuga ibigenerwa abanyamuryango

Umutwe wa XI uvuga ibihano ngengamyitwarire.

Bitewe n'uko aya mategeko atahawe abanyamuryango ngo bayasesengure, Inteko Rusange igire icyo itegeka ku bikwiye gukorwa.

Serval asabye ko ROI yagenerwa umwanya wihariye ikazanozwa neza, nibiba ngombwa izakorerwa inama yihariye, cyangwa se ikazemerezwa mu Nteko Rusange yo mu kwa 7. Abanyamuryango bemeje ko ROI ikomeza kunozwa ariko tugakira ibyo twumvikanaho bijyanye n'imyitwarire yacu igihe tugitegereje kwemeza ROI.

POST# 18

2017-01-29 13:27:34

IBIGANIRO KURI STATUTS

Virgile yahawe ijambo kugira ngo ayobore ibiganiro ku bijyanye na Statuts.

Asabye ko twaganira kuri buri mutwe wa Statuts, uwaba afite igitekerezo ku ngingo runaka arahabwa ijambo.

Izina ry'umuryango ryemejwe n'abanyamuryango.

Icyicaro cya RASAL ubu kiri i Gasabo mu murenge wa Remera, gishobora kuzimurwa byemejwe n'abanyamuryango.

Hibajijwe impamvu mu ntego za RASAL havugwamo n'urundi rubyiruko rutari abaskuti; Jacques yasobanuye ko kuri Muhazi byatangiye ari ubuskuti, ariko byaragutse bitewe nuko gushyigikira ubuskuti gusa byari kuba imbogamizi igihe Umuryango w'Abaskuti mu Rwanda washaka guhagarika ubufatanye na RASAL.

RASAL kwagukira urundi rubyiruko biyifungurira amayira ku bikorwa byinshi binyuranye ishobora gukora.

Hakozwe ubugororangingo ku ngingo ya 9. Aho kuvuga ko Abanyamuryango nyirizina bashobora kugira uruhare mu ifatwa ry'ibyemezo havugwa ko Bagira uruhare.

Hifujwe ko bitewe nuko amategeko ari mu ndimi eshatu, hakongerwamo ingingo itanga priorite ku ndimi, ibyo bikaba byafasha igihe haramutse habaye conflits d'interpretation, hashingirwa ku rurimi fatizo.

Ingingo ya 11, yakorewe ubugororangingo, kugira ngo igaragaze ko umunyamuryango w'icyubahiro agomba kubanza kubyemera.

Hakozwe ubugorora ngingo ya 28 inama y'ubutegetsi itanga proposition y'umunyamabanga mukuru, Inteko Rusange niyo ifite ububasha bwo gushyiraho uwo mukozi.

Impaka ku ngingo ya 33 yerekeye gukemura impaka abari mu nteko basanze ikwiye kuguma uko iri.

Abari mu nteko bemeje amategeko ari bushyirweho umukono.

POST# 17

2017-01-29 12:42:24

IMISHINGA

RUMANYIKA yasoje asaba ko buri wese mu bagize RASAL yatekereza ku mushinga yazakora wamuteza imbere ku giti cye, ugateza imbere abanyarwanda, ariko natwe ikaduteza imbere nk'abanyamuryango.

POST# 16

2017-01-29 12:40:03

IMYITEGURO

Hakozwe ibiganirompaka bitandukanye, ku birebana na RASAL.

Hateguwe ibirango by'umuryango, byagiye bihindagurika, kandi bishobora no kuzahinduka mu bihe biri imbere kuko RASAL ari Dynamique

Gushyiraho uburyo bunyuranye bwo kumenyekanisha umuryango wacu.

Hashyizweho website hamwe n'imirongo y'imbuga nkoranyambaga za twitter na whatsapp

Hakozwe n'imyiteguro y'iyi Nteko Rusango.

Hashyizweho Amategeko Shingiro ya RASAL.

Amategeko ngengamikorere aracyategurwa azatumurikirwa mu minsi iri imbere.

Turashaka gukora database y'Abaskuti ku buryo hamenyekana Abaskuti n'ubushobozi bwabo n'aho baherereye.

Hakozwe kandi na Foulard y'abanyamuryango ba RASAL.

POST# 15

2017-01-29 12:33:12

URUGENDO RASAL YANYUZEMO

Rumanyika ahawe ijambo kugira ngo atubwire muri make urugendo RASAL yanyuzemo.

Imiterere y'Umuryango w'Abaskuti mu Rwanda, system de progression igarukira ku myaka 25. Nyamara ahantu hose mu buzima, ahantu hose uhasanga abaskuti.

Abaskuti bakuze bakunze kujya bahura bakaganira, bakabona ko hakenewe urwego abo bose bashobora guhuriramo bagatanga umusanzu wabo mu kubaka ubuskuti. Havutse igitekerezo cyo guhurira kuri Muhazi, bahahurira ari 40, bari mu byiciro bitandukanye. Iyo ngando yavuyemo gushinga abantu 11 gutegura umuryango uhuza Abaskuti bakuze.

Byatangiye hatangwa amazina atandukanye, yaje kuvamo izina rya RASAL.

POST# 14

2017-01-29 12:20:02

URUHARE RWACU

  1. Gushyiraho programs zibereye urubyiruko
  2. Kwigisha izo programu
  3. Gukora organization y'urubyiruko

POST# 13

2017-01-29 12:17:51

URUHARE RW'ABASKUTI BAKUZE

BENITUZE Pacifique ahawe umwanya kugira ngo atange ikiganiro ku ruhare Abaskuti bakuze bashobora kugira ku rubyiruko.

POST# 12

2017-01-29 12:01:35

GUSHIMIRA KOMITE Y'AGATEGANYO

Buri wese amaze kwivuga, Serval Serieux, asabye inteko gushimira ubwitange abagize komite y'agateganyo bagaragaje.

POST# 11

2017-01-29 11:51:43

KWEREKANA KOMITE Y'AGATEGANYO

Sindayigaya Jacques yerekanye abantu 11 bafatanyije gutegura umuryango RASAL nk'uko babisabwe n'abari mu ngando yabereye kuri Muhazi. Akaba yabahaye akabyiniriro k'Abakomando.

Buri wese muri aba bari bagize komite y'agateganyo ya Rasal ahawe ijambo akora presentation ku giti cye.

POST# 10

2017-01-29 11:47:35

KWEREKANA ABASHYITSI

Mu bashyitsi dutegereje, kugeza ubu hari intumwa y'umuryango w'Abagide, Mme NEEMA.

POST# 9

2017-01-29 11:17:02

KWIBWIRANA

Nyuma y'isengesho hakurikiyeho kwibwirana ku banyamuryango ba RASAL bari mu cyumba cy'inama.

POST# 8

2017-01-29 11:13:46

ISENGESHO RITANGIZA INAMA

Isengesho ritangiza inama riyobowe na Pasteur Jean Pierre Uwimana, afatanyije na Padiri Celse. Abanje kwibutsa ko BA ya mbere ya buri munsi ari isengesho. Pasteur Avuze ku ijambo ry'Imana aryerekeza ku rukundo kuko umuntu nyamuntu arangwa n'urukundo.

Asabye ko abantu tugira urukundo Baden adusaba, urukundo rwo kubana, dukomere kuri urwo rukundo, urukundo rwatumye Baden Powell ashinga umuryango w'Abaskuti.

Abanyamuryango bose abasabye guhaguruka kugira ngo turagize Imana umuryango dutangiye tunasabira umugisha abagize igitekerezo cyo gushyiraho uyu muryango.

Pasteur ashyikirije ijambo Padiri kugira ngo akomeze iryo sengesho. Padiri asabye Imana ko idukingura imitima kugira ngo tugire urukundo n'ubwitange. Akomeje asabira abana n'urubyiruko bafite ingorane, kimwe n'abandi bantu bose bafite ibyo bakennye. Abo bose kandi nitwe bahanze amaso, asabye Imana ko itwongerera imbaraga no gushyira hamwe kugira ngo tugirire akamaro abo bose dushobore gufasha abo bose gutera intambwe mu buzima bwabo.

 

POST# 7

2017-01-29 10:56:41

MORALE IKOMEREJE KU BADAMU

Abanyamuryanbo ba RASAL ni abagabo n'abagore, gusoza morale ntibyakorwa abadamu badashyizeho akabo.

POST# 6

2017-01-29 10:56:39

MORALE Y'ABASKUTI

Nkuko bisanzwe birangwa no guhimbarwa mu ndirimbo za morale nyinshi. Ntako bisa kubona Phocas ashyushya urugamba mu ndirimbo za giskuti.

Virgile asubije abanyamuryango mu bihe by'ubuskuti mu ndirimbo nziza zihagurukije abantu bose.

POST# 5

2017-01-29 10:51:10

ABANYAMURYANGO BA RASAL MU BYICARO BYABO

Kubarura abitabiriye Inteko Rusange ya RASAL biragenda bigana ku musozo, Abanyamuryango benshi bamaze kugera mu byicaro byabo, komite y'agateganyo ya RASAL nabo ubu bagiye gufata ibyicaro.

POST# 4

2017-01-29 10:16:05

IGIHE CYO KURAMUKANYA NO GUHOBERANA KIRASOJWE

Abantu bagiye baza bajya mu biganiro mu matsinda uko baziranye. Benshi bari bakumburanye, hari n'abaherukanaga bakiri ku ntebe y'ishuri. Mbega ukuntu byari byiza kwibukiranya ayo mateka yo mu bihe bya kera!

Abari mu cyumba kiberamo inama barasohotse kugira ngo hakorwe enregistrement, buri wese aribaruza agahabwa foulard ye akabona kwinjira mu cyumba cy'inama.

POST# 3

2017-01-29 09:25:41

ABANYAMURYANGO B'INKWAKUZI BAHAGEZE

Ndabona Abagabo beza bambaye amakoti bahoberana, abagore beza bambaye imikenyero myiza, baberewe koko barahoberana na basaza babo, yewe koko urukumbuzi ni rwose ku bantu batandukanye.

Abantu baragenda biyongera bishimishije, mu kanya katarambiranye imirimo y'Inteko Rusange ya mbere y'Umuryango RASAL iraba itangiye.

POST# 2

2017-01-29 08:29:02

HASIGAYE IMINOTA MIKE INTEKO RUSANGE IGATANGIRA

Mwaramutse mwese incuti za Baden Powell. Ivuka ry'Umuryango RASAL riregereje, gutegura icyumba kiberamo inama byarangiye, imyiteguro ya tekiniki, kugira ngo aho muri hose mubashe gukurikirana imirimo y'inama igeze heza. Abanyamakuru bafata amashusho bamaze kugera mu myanya yabo.

Abanyamuryango ba RASAL batangiye kuhasesekara.

POST# 1

2017-01-28 14:17:41

INTEKO RUSANGE YA RASAL IREGEREJE

Nobleza Hotel, ahazabera Inteko Rusange ya mbere y'Umuryango RASALInteko Rusange ya mbere ya RASAL iregereje. Itegerejwe na benshi kuri iki cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2017 saa tatu. Abaskuti bakuze basaga 90 nibo bagiye gutangiza uyu muryango ku mugaragaro. RASAL bivuga mu magambo arambuye y'icyongereza RWANDA ANCIENT SCOUTS ALLIANCE.

Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n'abafatanyabikorwa bita ku rubyiruko, cyane cyane Umuryango w'Abaskuti mu Rwanda, Umuryango w'Abagide mu Rwanda hamwe n'Inama Nkuru y'Urubyiruko mu Rwanda.

Comments.....

2017-01-29 11:21:42 Kubyerekeye post # 9, Maurice Mwizerwa Perroquet Engagé aravuze ngo :

Nanjye nitwa Maurice Mwizerwa Perroquet Engagé nkaba ndi umuscout kuva muri 1992 Umwanya mubuyobozi bw Giscout mu Rwanda nagezeho ni Commissaire Provincial ndetse nkaba nari Formateur des Formateurs muri Projet Amahoro Amani, Ubu mba mu Budage niga mu kiciro cya 3 ca Kaminuza ( Master International Migration and Intercultural Relatins.. Mukomeze imihigo.

2017-01-29 12:55:51 Kubyerekeye post # 3, Mahoro Maurice aravuze ngo :

Nanjye nitwa MAHORO Maurice @Cigale travaillant, ndabona ibintu ari uburyohe kbs Mukomereze aho turi kumwe online turabakurikiranye 5/5. keep it up.

2017-01-30 13:13:17 Kubyerekeye post # 1, IREMISHAKA aravuze ngo :

RASAL yaziye igihe ,abatarahabaye ndayibakumbuje.

2017-01-29 08:33:10 Kubyerekeye post # 1, Robert MAKUTA aravuze ngo :

Komera cyane Vladescu, ahabera inama twahasesekaye turakora ku buryo nta na kimwe kibacika. Mushobora kandi namwe gutanga ibitekerezo aho muherereye hose.

2017-01-29 01:08:25 Kubyerekeye post # 1, Vladescu aravuze ngo :

Wonderful ,turanezerewe rwose ,gushobora gukurikirana uko bigenda.Izi mbaraga RASAL ihagurukanye zirerekana icyizere cy umusaruro Izatanga.Keep it up mwese mukomeje kwitanga to make this happening, Bravo bravo, Serval, Makuta,....

2017-01-28 14:33:08 Kubyerekeye post # 1, Gecko aravuze ngo :

byiza cyane

Submit new comment







RASAL © 2016 - 2018
Byubatswe na Robert Makuta