Remera, KG 11 AVE Ingenzi House - +250 785 063 763 - @RasalYEmpower - @RasalYEmpower
Ikinyarwanda English Fran├žais

Kongerera urubyiruko ubushobozi,
Umugambi duhuriyeho!

Intego z'Ubuskuti

RASAL
Intego eshanu z'Ubuskuti

1. Ubuzima

Ubuskuti bwita ku mibereho y’umubiri bushishikariza ingimbi kwitabira imikino. Ni ukugira ubuzima bwiza ubikesheje imikino, kubw’imyitozo, kubw’isuku ugira no kugira imbaraga. Ni uguhangara ibibazo biterwa n’umuvuduko.

Urubyiruko rutagira ingano ntirukimenya kwiyuhagira no kuryama. Barya vuba vuba kandi bagakora bunamye. Bafite intege nkeya. Ibyo bituma bahangayika, bakabyimba inda ndetse gakanarwara n’izindi ndwara zigaragara hagati y’imyaka 30 na 45 ndetse na mbere y’aho. Ibyo ari byo byose, biragaragara ko ibyo bintu ari bibi cyane. Ubuskuti bubikesheje gucengera imyifatire ya buri wese, bukamuha imyitozo kandi bukamugenzura, abadamaraye bubasaba kwita ubwabo ku maraso yabono guhumeka umwuka mwiza. Ubuskuti si umuryango w’imikino nyirizina, ariko bushishikariza buri wese gukora imyitozo ku buryo buhoraho, kugira ngo buri wese agire roho nzima ituye mu mubiri muzima. Uko umuntu amerewe mu buzima bigira ingaruka ku bushobozi bwa roho ye. Byongeye kandi, imikino ifasha imikaya gukomera.

2. Gufasha abandi

Ubuskuti budukangurira kugira umutima ufasha. Baden-Powell asaba kwibibamo ingeso yo gufasha wimenyereza kugira gikorwa cyiza cya aburi munsi (B.A.). Mu kwihatira kugira iyo ngeso, B-P asaba ko umuntu atagira ubwikanyize kugira ngo atekereze abandi… Gutekereza gufasha abandi mbere yuko wifasha ubwawe.

Aho isi igeze muri iki gihe, ifite amahirwe yo gutera imbere ny’ukuri ari uko habayeho ubufatanye bwa buri muntu wese wifitemo ubushobozi, ni ukuvuga:

1- Umuntu uzi ubwenge kandi ushobora kwiyobora;

2- Umuntu uzi icyo akora kandi wifitiye icyizere;

3- Umuntu ufite ubuzima bwiza n’imbaraga;

4- Umuntu ufite ubushake bwo gufasha abandi mbere yo kureba inyungu ze bwite;

5- Hanyuma umuntu wemera Imana.

Muri izi ntego eshanu dusangamo ibyangombwa byose by’uburezi bw’ibanze:

  • Kubana n’abandi
  • Umwihariko wa buri wese
  • Ubumuntu
  • Ibikorwa

3. Iyobokamana

Muri iki gihe biragaragara ko amafaranga, urusaku n’umuvuduko bidindiza cyangwa se bipfukirana imikurire ya muntu. Uroye biburizamo imibanire n’Imana. Niba ingimbi itwawe n’irari ry’ibintu, iragowe.

Abibasiwe n’urusaku, kwamamaza n’ibiteramatsiko, cyangwa se n’inkubi y’amaraso ubuskuti bubategurira ubusitani bw’ibimera: ibyatsi, ibiti n’ibihingwa. Ibyo bibafasha gusubiza ubwenge ku gihe… kongera gutekereza…

Mu bidukikije hahishurirwa byinshi… hagaragara byinshi buri gitondo…

Mu mijyi minini, ntibyoroheye abakiri ingimbi gutekereza cyangwa se gusenga Imana, bitewe n’urusaku rubapfukirana; hari intumbero y’amafaranga, nubwo bwose yagombye kuhaba, igihe gishobora gutyo kubuza imihangayiko, gishobora kubuza gusekwa n’abandi. Hari na none intumbero yo gusenga huti huti. Ubuskuti bugerageza gushimangira Iyobokamana ku buryo bwabwo. Butangirira ku rwego rwo hasi. Ku bibasiwe n’urusaku, ubuskuti bubohereza mu busitani, ahantu hatuje kandi haganje amahoro. Iteka ryose ubwiza bw’ibidukikije butwegereza Imana.

4. Kwirwanaho (Guhitamo igikwiye)

Ubuskuti bukomeza ubushobozi bwo guhitamo igikwiye iyo bwigisha ubuhanga bunyuranye, ubuhanga butuma abaskuti bamenya kwirwanaho bahereye ku byo basanga mu bidukikije, kandi bigashobora gutuma bagira ubwisanzure hanze kimwe nuko babugira iyo bari mu nzu.

Kwirwanaho bivugwa hano bitandukanye no kwihagararaho ukoresheje ibyo ufite gusa, kuko ari ibintu umuntu yitoza. Biva mu kumenya gukora, kumenya kwitwararika kubyo usanze, kumenya guhuza ibyo utekereza n’ibyo amaboko yawe akora, kandi bikanongera ubushobozi bwo guhanga udushya. Ubuhanga bisobanura kumenya kwitwararika no gushyira mu bikorwa ibyo utekereza. Bityo umuntu agatera imbere mu migirire ye.

Hasigaye havugwa cyane gusubiza agaciro ibyajugunywe, kumenya guhitamo igikwiye, uburere buhoraho kandi bwa buri gihe. Mu baskuti, umwana w’umuhungu kuva akiri muto, abitozwa ku buryo bunoze kandi bukurikiranwa. Atozwa kwirwanaho ku bw’ubuzima bwa giskuti no ku bw’ubuhanga. Ubuhanga bishatse kuvuga icyarimwe kumenya kwitwararika no kumenya guhitamo igikwiye kandi gishoboka.

5. Ubumuntu (kurera imyitwarire)

Baden-Powell yashakaga kurera ubumuntu, yavugaga ko imyitwarire mizima y’umuntu ari ukumenya kubana neza n’abandi mu itsinda. Ubuskuti bugamije kuzamura ubushobozi bwo gufata ibyemezo. Ubuskuti buteganyiriza abapfukiranwa n’ibigezweho mu buryo ubwo ari bwo bwose kumenya gufata mu biganza byabo imizamukire yabo, ndetse n’uburere bwabo. Ubuskuti butoza kugira ubutwari bwa roho, kugira ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima. Baden-Powell atanga amahirwe yo gutera intambwe mu kumenya kwitsinda.

Kurera kamere y’umuntu ni ukumukomezamo ubushobozi bwo kwifatira ibyemezo no gutanga ibitekerezo, ntabe nk’intama ikurikira abandi, ahubwo akaba umuntu ushobora kuyobora abandi.


Byanditswe : tariki ya 20 Werurwe 2017 saa 12:54:11, ubu , : 192
Uwabitangaje : Robert Makuta

RASAL yatanze mutuelles ku baturage 205 i Musanze

RASAL yatanze mutuelles ku baturage 300 i Gikomero

Inteko Rusange ya mbere ya RASAL (Igice cya mbere)

Inteko Rusange ya mbere ya RASAL (Igice cya kabiri)

Ingando y'Abaskuti bakuze yabereye kuri Muhazi mu 2016

RASAL © 2016 - 2018
Byubatswe na Robert Makuta