Remera, KG 11 AVE Ingenzi House - +250 785 063 763 - @RasalYEmpower - @RasalYEmpower
Ikinyarwanda English Fran├žais

Ikiganza cya giskuti

RASAL
Ikiganza cya giskuti

Kuva kera na kare mu ntangiriro z’ubuskuti Abaskuti bo ku isi hose, mu byiciro byose, baramukanya bahana ikiganza cy’ibumoso iyo bagize ahantu bahurira. Ese kuki bagira uwo mugenzo? Kubera ko iki kiganza gisobanura ubucuti buzira uburyarya, ubucuti buvuye ku mutima, kandi koko ikiganza cy’ibumoso giherereye mu ruhande rumwe n’umutima.

Abaskuti bahuye bahana ikiganza cy'ibumoso Umwuzukuru w’umutware w’Abashanti (mu gihugu cya Ghana) wari warahanganye na Baden-Powell ku rugamba, ni we utubwira amateka y’inkomoko y’iki kiganza cya giskuti cy’ukuboko kw’imoso.

Igihe umutware wacu yagiye kureba B-P, nuko Baden-Powell amuhereza ikiganza cy’iburyo kugira ngo amugaragarize ubucuti. Nyamara uyu mutware ahitamo akomeje kumuhereza ikiganza cy’imoso amusobanurira ko “abantu b’intwari bahana ikiganza cy’imoso.  Iyo babigenje batyo, biba ngombwa ko bafasha hasi ingabo ibarinda.”


Byanditswe : tariki ya 10 Kanama 2017 saa 18:37:44, ubu , : 671
Uwabitangaje : Robert Makuta

RASAL yatanze mutuelles ku baturage 205 i Musanze

RASAL yatanze mutuelles ku baturage 300 i Gikomero

Inteko Rusange ya mbere ya RASAL (Igice cya mbere)

Inteko Rusange ya mbere ya RASAL (Igice cya kabiri)

Ingando y'Abaskuti bakuze yabereye kuri Muhazi mu 2016

RASAL © 2016 - 2018
Byubatswe na Robert Makuta