Remera, KG 11 AVE Ingenzi House - +250 785 063 763 - @RasalYEmpower - @RasalYEmpower
Ikinyarwanda English Fran├žais

Kongerera urubyiruko ubushobozi,
Umugambi duhuriyeho!

Ubutwari n’ubupfura

RASAL
Umuskuti ni umutwarafarasi wo mu bihe tugezemo

Ubuskuti, ubupfura…

Abaskuti ni abatwarafarasi bo mu bihe tugezemo: kimwe n’abakurambere babo bo mu bihe bya kera, Abaskuti bafite itegeko bubahiriza, itegeko rirangwa n’umuco w’ubutwari n’ubupfura, ubuvandimwe no gufasha abandi.

Hambere mu bihugu by’iburengerazuba, abatwarafarasi bari umutwe w’ingabo zirwanira ku mafarasi, kandi buri mutwarafarasi akayobora itsinda ry’ingabo zirwanira ku butaka. “Mu bihe by’amahoro, umutwarafarasi yarahagurukaga, akagenda, akajya iyo atazi, agiye gushaka uwo yafasha: yatabaraga abantu bose bakeneye ubufasha, by’umwihariko abagore n’abana bari mu kaga. Icyo gihe akitwa umutwarafasi cyangwa se imfura ibuyera. Kimwe nabo, abasirikare bayoboye nabo bagiraga iyo migenzereze; igihe cyose babaga biteguye kugoboka uwaburabujwe. Abatwarafarasi ba kera bari abatware mu gihugu, abasirikare babo bakababera intasi (éclaireurs)”.

 

Abatwarafarasi bari bafite umuco mwiza wa gipfura wo gufasha no kugoboka abakene bahuye nabo

Itegeko ry’abatwarafarasi

Dore uko itegeko ry’abatwarafarasi ryari riteye:

  • Hora witeguye, wikingije ingabo yawe, uretse gusa nijoro igihe uryamye uruhutse.
  • Tera inkunga umukene, kandi urengere abadashobora kwirwanaho.
  • Irinde gukora ikintu cyose gishobora kugira uwo gikomeretsa cyangwa se uwo gishavuza.
  • Hora witeguye kurwanirira ubusugire bw’igihugu cyawe.
  • Ibyo ukora byose, haranira kwitwa inyangamugayo muri rubanda.
  • Ntuzigere na rimwe uca ukubiri n’isezerano wakoze.
  • Haranira ishema ry’igihugu cyawe, kabone n’iyo wahara ubuzima bwawe.
  • Abakiri bato bagomba kwitoza gukora imirimo iruhanyije, kandi iciriritse, bakayikora mu byishimo kandi ku bwende bwabo, ndetse bitoze kugirira neza abandi.

Amategeko fatizo icyenda y’ubupfura

  1. Kwicisha bugufi,
  2. Gushikama no gukomera ku kuri mu gihe cy’impaka,
  3. Gutabara abanyantegenke n’abatsikamiwe,
  4. Kuba indahemuka kuri shobuja na nyokobuja,
  5. Ubutwari, ishyaka n’ubuntu kugeza aho uhara amagara yawe,
  6. Ishema n’icyubahiro by’icyo warahiriye,
  7. Kurwanirira Ukwemera n’Ubutabera,
  8. Kubabarira no guca inkoni izamba,
  9. Gusenga mu budahemuka.

Byanditswe : tariki ya 25 Kanama 2017 saa 11:07:47, ubu , : 447
Uwabitangaje : Robert Makuta

RASAL yatanze mutuelles ku baturage 205 i Musanze

RASAL yatanze mutuelles ku baturage 300 i Gikomero

Inteko Rusange ya mbere ya RASAL (Igice cya mbere)

Inteko Rusange ya mbere ya RASAL (Igice cya kabiri)

Ingando y'Abaskuti bakuze yabereye kuri Muhazi mu 2016

RASAL © 2016 - 2018
Byubatswe na Robert Makuta