Remera, KG 11 AVE Ingenzi House - +250 785 063 763 - @RasalYEmpower - @RasalYEmpower
Ikinyarwanda English Fran├žais

Ibihe by’ingenzi byaranze amateka y’ubuskuti

RASAL
B-P Campsite

Muri iyi nyandiko, ibikorwa byinshi bigenda bigaruka kenshi (nka Jamboree, Inama mpuzamahanga,…) turabivuga gusa igihe byakozwe ubwa mbere.

Kuva mu 1850 kugeza mu 1930

22/02/1857 : Ivuka rya Robert Stephenson Smyth Baden-Powell (Umubyeyi w’Abaskuti).

22/02/1889 : Ivuka rya Olave St. Clair Soames (waje kuba umuyobozi w’Abagide ku isi). Yashyingiranywe na Baden-Powell mu 1912.

1907 : Ingando ngenzabikorwa ya Baden-Powell yabereye ku kirwa cya Brownsea, mu Bwongereza, yahuje abana b’abahungu 22 bakomoka mu miryango itandukanye yo mu byiciro byose by’abaturage.

1908 : Hatangajwe igitabo cyitwa “Scouting for Boys”. Hafunguwe ikigo cy’abaskuti i Londoni, mu Bwongereza.

1916 : Hashinzwe ishami ry’ibirura. Hatangajwe igitabo “Livre des Louveteaux”.

1919 : Umuryango w’Abaskuti wagabiwe ubusitani bwa “Gilwell Park”. Hatangijwe amahugurwa y’abatware b’abaskuti.

1920 : Ubwa mbere habaye ingando mpuzamahanga y’Abaskuti mu Bwongereza. Baden-Powell hatangajwe ko ari we Mutware Mukuru w’Abaskuti ku isi.

Habaye Inama Mpuzamahanga ya mbere y’Abaskuti mu Bwongereza, amashyirahamwe y’abaskuti mu bihugu 33 yahagarariwe n’intumwa zayo muri iyi nama.

I Londoni mu Bwongereza hashinzwe Ikigo Mpuzamahanga cy’Abana b’Abaskuti (Bureau International des Boy Scouts), ubu cyahindutse Ikigo mpuzamahanga cy’Abaskuti ku isi (Bureau Mondial du Scoutisme).

1921 : Itangazwa bwa mbere ry’ikinyamakuru mpuzamahanga “Jamboree” (muri iki gihe cyitwa bulletin “InfoMonde”).

1922 : Itora rya Komite y’Ubuskuti ku rwego rw’isi (mu nama ya 2 mpuzamahanga y’ubuskuti ku isi yabereye mu gihugu cy’Ubufaransa).

Ibarurwa rya mbere ry’abaskuti ku isi hose: mu bihugu 31 habaruwe abaskuti 1.019.205.

1925 : Inzu y’Abaskuti Mpuzamahanga yatashywe i Kandersteg mu gihugu cy’Ubusuwisi. (Muri iki gihe izwi ku izina rya Centre Scout International de Kandersteg, KISC).

1929 : Baden-Powell yashyizwe mu rwego rw’abanyacyubahiro muri Jamboree Mpuzamahanga ya 3 yabereye mu Bwongereza, guhera ubwo atangira kwitwa Lord Baden-Powell of Gilwell.

1931 : Inama Mpuzamahanga ya mbere y’Abaskuti bakuze (Moot) yabereye Kandersteg mu gihugu cy’Ubusuwisi.

Jamboree ya mbere y’Uburayi bwo hagati yabereye mu gihugu cya Cekosilovakiya (Tchécoslovaquie).

Kuva mu 1940 kugeza mu 1970

08/01/1941 : Urupfu rwa Baden-Powell

1946 : Inama mpuzamahanga ya mbere y’Abaskuti mu karere k’Amerika yabereye mu gihugu cya Kolombiya (Colombie).

1949 : Ingando mpuzamahanga ya mbere y’Abaskuti bafite ubumuga (Agoon) yabereye mu gihugu cy’Ubuholandi.

1950 : Habaruwe Abaskuti basaga miliyoni eshanu mu bihugu 50 byo ku isi.

1952 : Jamboree ya mbere y’ibirwa bya Karayibe yabereye mu gihugu cya Jamayika.

1954 : Inama mpuzamahanga y’Abaskuti mu karere k’Abarabu yabereye mu gihugu cya Siriya.

1957 : Yubile y’imyaka 50 y’Ubuskuti yahimbarijwe muri Jamboree mpuzamahanga ya 9 ku rwego rw’isi na Moot ya 6 byabereye mu gihugu cy’Ubwongereza.

Ikigo mpuzamahanga cy’abana b’Abaskuti cyimuriwe i Ottawa, mu gihugu cya Canada.

1958 : Inama mpuzamahanga ya mbere y’Abaskuti mu karere k’Aziya na Pasifika yabereye mu gihugu cya Filipine.

Ku nshuro ya mbere hakozwe Jamboree yo ku nsakazamajwi (JOTA-Jamboree On The Air).

1960 : Inama Mpuzamahanga ya mbere y’Ubuskuti mu karere k’Uburayi yabereye mu gihugu cy’Ubudage.

1965 : Jamboree ya mbere ihuza umugabane w’Amerika yabereye mu gihugu cya Brazil.

1968 : Ikigo Mpuzamahanga cy’Abaskuti ku isi (Bureau Mondial du Scoutisme) cyimuriwe i Genève mu gihugu cy’Ubusuwisi. Umusuwisi Dr Laszlo Nagy niwe watorewe bwa mbere kuba Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abaskuti ku isi (OMMS).

1969 : Ku rwego rw’isi habaruwe abaskuti basaga miliyoni 12.

Kuva mu 1970 kugeza mu 2000

1970 : Inama Mpuzamahanga ya mbere y’Ubuskuti mu karere k’Afrika yabereye mu gihugu cya Senegal.

1971 : Ihuriro rya mbere ry’Urubyiruko rw’Abaskuti ku isi, mu gihe cy’Inama Mpuzamahanga  ya 23 y’Ubuskuti ku isi yabereye mu gihugu cy’Ubuyapani.

1972 : Amahugurwa Mpuzamahanga ya mbere ku Iterambere rusange yabereye mu gihugu cya Dahomey (Bénin y’ubu).

1973 : Amahugurwa ya mbere k’ukurengera ibidukikije yabereye mu gihugu cya Suwedi.

1973-1974 : Jamaboree ya mbere y’Abaskuti mu karere k’Aziya na Pasifika yabereye mu gihugu cya Filipine.

25/06/1977 : Urupfu rwa Lady Olave Baden-Powell.

1979 : Umwaka Mpuzamahanga wa Jamboree : “Jamboree kuri bose” hirya no hino ku isi.

1981 : Igihembo cy’Uburezi bw’Amahoro cya UNESCO cyahawe Umuryango w’Abaskuti ku isi OMMS.

1982 : Umuryango Rotary International wahaye ishimwe ry’icyubahiro Umuryango w’Abaskuti.

1982-1983 : Umwaka w’Ubuskuti – Isabukuru y’imyaka 75 y’Ubuskuti.

1984 : Ubuskuti bwahawe igihembo cya Rotary kubera guharanira ubwumvikane ku rwego mpuzamahanga.

Umuryango “Association Internationale des Lions Clubs” wahaye ikuzo Umuryango w’Abaskuti.

1985 : Umwaka Mpuzamahanga w’Urubyiruko mu Muryango w’Abibumbye (Gahunda mpuzamahanga ya mbere yashyizwe mu bikorwa n’Umuryango w’Abagide ku isi n’Abaskuti b’abakobwa).

1986-1987 : Hatangijwe gahunda y’ubuzima bw’abana yitwa “Dufashe abana gukura (Aidons les enfants à grandir)” ku bufatanye n’Umuryango w’Abagide ku isi n’Abaskuti b’abakobwa hamwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye UNICEF.

1988 : Ubuskuti bwahawe icyubahiro n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bidukikije PNUE (Programme des Nations Unies pour l’Environnement) babashimira ibikorwa by’indashyikirwa Umuryango w’Abaskuti ukora mu kubungabunga ibidukikije.

Ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro "Gushaka ingamba zafasha Ubuskuti (Vers une Stratégie pour le Scoutisme)", wafatiwe mu Nama Mpuzamahanga ya 31 y’Ubuskuti ku isi yabereye i Melbourne mu gihugu cya Australia.

Umusuwisi Dr Jacques Moreillon (soma Jake Moreyo) yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abaskuti ku isi OMMS.

1989 : Ubuskuti bwahimbaje icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye gihamya Amasezerano y’Uburenganzira bw’Umwana, ndetse Umuryango w’Abaskuti ushishikariza leta z’ibihugu gushyira umukono kuri aya masezerano.

1990 : Amasezerano ya Kigali, amashyirahamwe 23 y’Abaskuti n’Abagide yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye kugira ngo hatezwe imbere gahunda z’ubufatanye n’ubutwererane mu buryo bw’imishinga y’ubugenderanire.

Igikorwa cy’ubufatanye cyiswe “Opération Solidarité” kugira ngo gifashe abana 1,235 barashwe n’imirasire yatewe n’isandara ry’uruganda rw’amashanyarazi y’ubutabire rwa Tchernobyl (soma Cerinobili) kwakirwa mu miryango y’Abaskuti n’Abagide bo mu bihugu 15 by’i Burayi, ku bufatanye n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye UNESCO,  n’Ikigega cy’Abasoviyeti cyita ku bana hamwe n’umuryango w’Abagide n’Abaskuti b’abakobwa ku isi (WAGGGS/AMGE).

1990-1991 : Umwaka wo kwita ku bidukikije mu Muryango w’Abaskuti ku isi.

1991 : Hashinzwe Urugaga rw’Intumwa za Rubanda mu Muryango w’Abaskuti ku isi (UPMS), mu gihugu cya Koreya. Abadepite 60 n’abayobozi b’abaskuti bo mu bihugu 22 byo ku migabane 5 bitabiriye iyi Nteko Rusange ya mbere.

1992 : Hashyizweho ikigega mpuzamahanga cy’Ubuskuti (SCORE), iduka ryemewe ry’Umryango w’Abaskuti ku isi.

1994 : Inama Mpuzamahanga ku nsanganyamatsiko “Ubuskuti : Urubyiruko rutagira imipaka, Ubufatanye n’Ubushyirahamwe”,  yabereye Marrakech mu gihugu cya Maroko. Hemejwe amasezerano ya Marrakech ashimangira umurunga w’ubufatanye.

I Geneve mu gihugu cy’Ubusuwisi hashyizwe umukono ku masezerano na UNICEF y’ubuvuzi bw’umwuma hifashishijwe imiti inyobwa mu kanwa.

Umuryango “Assosciation Internationale des Relations Publiques” wageneye Umuryango Mpuzamahanga w’Abaskuti OMMS igihembo ngarukamwaka cy’umuyobozi wawo kubera uruhare rudasanzwe mu guteza imbere ubwumvikane ku isi.

1995 : Hashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’Umuryango Abskuti ku isi hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR).

Guhimbaza isabukuru y’imyaka 50 y’Umuryango w’Abibumbye. Ihuriro ry’urubyiruko ryateguwe n’Umuryango w’Abibumbye I Geneve mu gihugu cy’Ubusuwisi. Byibura nka bibiri bya gatatu by’abitabiriye iri huriro bari cyangwa se babaye Abaskuti cyangwa Abagide.

1997 : Isabukuru y’imyaka 90 y’Ubuskuti.

Jamboree ya mbere yemewe ya murandasi (JOTI-Jamboree On The Internet) yakorewe rimwe na Jamboree ya 40 yo ku nsakazamajwi (JOTA-Jomboree On The Air).

Hashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, n’Umuryango uharanira ikiremwa muntu AHM (Action for Human Movement) utabara ababembe hamwe n’Umuryango w’Abaskuti ku isi OMMS kugira ngo harandurwe burundu indwara y’ibibembe.

Urugaga rw’Abayobozi b’Imiryango y’urubyiruko (rubarizwamo na OMMS nk’umunyamuryango) rwatangije gahunda igamije guteza imbere agaciro k’uburere bw’inyunganizi (Education non formelle).

Hashyizweho Ihuriro Mpuzamadini ry’Ubuskuti ku isi.

1999 : Umugambi w’Ubuskuti wemerejwe mu Nama Mpuzamahanga ya 35 y’Ubuskuti ku isi yabereye mu gihugu cya Afrika y’Epfo.

Guhera mu 2000 kugeza ubu

2001 : Inama Mpuzamahanga ya mbere mu karere k’Uburayi na Aziya yabereye Minsk mu gihugu cya Belarusiya.

2002 : Icyerekezo cy’Ubuskuti hamwe n’ingamba ndwi zihutirwa z’Ubuskuti zemerejwe mu Nama Mpuzamahanga ya 36 y’Ubuskuti ku isi yabereye mu gihugu cy’Ubugereki.

2003 : Inama Mpuzamadini ya mbere y’Ubuskuti ku isi yabereye mu gihugu cya Espanye.

2004 : Ihuriro Nyafurika ry’Urubyiruko kuri SIDA : ikibazo cy’uburezi. Ryateguwe na OMMS, mu izina ry’Urugaga rw’Abayobozi b’Imiryango y’Urubyiruko, ryabereye mu gihugu cya Senegal.

Umutaliyani Dr Eduardo Missoni yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa OMMS.

Hashyizwe umukono ku masezerano y’Ubufatanye n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku murimo (OIT) ku byerekeye imirimo ikoreshwa abana.

Hashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bidukikije (PNUE).

2005 : OMMS yashyize umukono ku masezerano yo gushyira mu bikorwa intego z’ikinyagihumbi z’Umuryango w’Abibumbye.

UNICEF na OMMS zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye.

2006 : Jamboree ya mbere y’Uburayi n’Aziya yabereye mu gihugu cy’Armeniya.

Hatangajwe ibirango bishya by’Ubuskuti ku isi.

2007 : Yubile y’imyaka ijana y’Ubuskuti, yahimbajwe mu gihe cy’umwaka wose, maze isenderezwa ku itariki ya 1 Kanama 2007 muri Jamboree y’Ubuskuti ku isi yabereye mu Bwongereza. Hahimbajwe kandi isabukuru y’imyaka 150 y’ivuka rya Baden-Powell.

Umushinga w’Impano z’Amahoro wamuritse imishinga isaga 120.

Inama y’Ubumenyi Mpuzamahanga – Uburezi n’Umuryango w’Abaskuti : Ibikorwa n’ibibazo, yabereye mu gihugu cy’Ubusuwisi.

Umufaransa M. Luc Panissod yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo wa OMMS.

2009 : Gahunda yo kurandura burundu umurimo w’abana y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Murimo (IPEC) hamwe na OMMS bashyize umukono ku masezerano mashya y’ubufatanye.

2011 : Hatangijwe gahunda rusange y’Intumwa z’Amahoro (Messagers de la Paix) nka gahunda nshya y’imyaka icumi y’Ubuskuti ku isi.

2013 : Umunyamerika (USA) Mr. Scott Teare yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa OMMS.

Inama Mpuzamahanga ya mbere y’Abaskuti bo ku isi yiga iby’Uburezi yabereye Hong-Kong.

Umuryango w’Abaskuti ku isi ugizwe n’Amashyirahamwe y’ibihugu 162, ku isi hose habaruwe Abaskuti basaga miliyoni mirongwine.


Byanditswe : tariki ya 29 Kanama 2017 saa 18:41:47, ubu , : 382
Uwabitangaje : Robert Makuta

RASAL yatanze mutuelles ku baturage 205 i Musanze

RASAL yatanze mutuelles ku baturage 300 i Gikomero

Inteko Rusange ya mbere ya RASAL (Igice cya mbere)

Inteko Rusange ya mbere ya RASAL (Igice cya kabiri)

Ingando y'Abaskuti bakuze yabereye kuri Muhazi mu 2016

RASAL © 2016 - 2018
Byubatswe na Robert Makuta