Rutunga, Indatemwa +250 728 581 111 - @RasalYEmpower - @RasalYEmpower

Kongerera urubyiruko ubushobozi,
Umugambi duhuriyeho!

HABIMANA Olivier yatorewe kuyobora umuryango RASAL



AMAKURU 10/03/2019

Kuri iki cyumweru, tariki ya 10 Werurwe 2019 mu kigo nyogezabutumwa cyitiriwe Mutagatifu Pawulo i Kigali habereye inama y’Inteko Rusange ya 3 y’Umuryango RASAL, Habimana Olivier atorerwa kuba Umuyobozi Mukuru wa RASAL.

Muri iyi Nteko Rusange isanzwe ku murongo w’ibyigwa hari hateganyijwe kwemeza abanyamuryango bashya, kuvugurura Amategeko shingiro y’Umuryango RASAL, kuzuza inzego no kwemeza amategeko ashyirwaho umukono imbere ya Noteri. Amategeko yagombaga kuvugururwa hakurikijwe ibyasabwe n’Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere (RGB), kugira ngo uyu muryango ushobore guhabwa Ubuzimagatozi, kandi hakuzuzwa inzego hatorwa umuyobozi mushya usimbura Jacques Sindayigaya weguye ku buyobozi bwa RASAL kuko asigaye aba mu mahanga.

Abanyamuryango ba RASAL batangiye gusesekara muri Saint Paul mu gitondo karekare, bategura icyumba cyagombaga kuberamo inama, abari mu Nama y’Ubutegetsi ya Rasal nabo bakomeza kwegeranya ibyangombwa bikenewe mu nama, bishyira kera umubare fatizo w’abanyamuryango wemewe n’amategeko kugira ngo Inteko Rusange ikorane uragwira, abanyamuryango basuzuma kandi bavugurura zimwe mu ngingo z’amategeko Shingiro, barangije batora umuyobozi mushya Bwana HABIMANA Olivier bakunze kwita Prince, nuko bemereza imbere ya notaire wigenga amategeko bayashyiraho umukono.

Nyuma y’Inama y’Inteko Rusange, abanyamuryango bitabiriye inama berekeje ku meza barasangira, bafata amafoto y’urwibutso, ndetse bagira ubusabane burambye bishimira ibyagezweho muri iyi Nteko Rusange ya 3. Umuryango RASAL wavutse mu Nteko Rusange yawo ya mbere yo kuwa 29 Mutarama 2017, ukaba umaze kugera ku bikorwa byiza byinshi binyuranye mu gihe ugitegereje kubona ubuzimagatozi.

Abanyamuryango ba RASAL bitabiriye Inteko Rusange ya 3.

Abagize Inama y'Ubutegetsi ya RASAL

Abari n'Abategarugori bo muri RASAL bari baberewe bihebuje

Muri RASAL abagabo nabo barambara bakaberwa

Nyuma y'Inama Abanyamuryango barasangiye, barasabana.


Views: 336

2 comments

Add comment

  • Teacher 1 week ago
    Byari byiza. Keep it up our Journalist .
  • Harakabaho RASAL idufasha gukomeza kuzirikana isezerano no kuzuza inshingano zacu.

RASAL yatanze mutuelles ku baturage 205 i Musanze.

RASAL yatanze mutuelles ku baturage 300 i Gikomero.

Inteko Rusange ya mbere ya RASAL (Igice cya kabiri)

Inteko Rusange ya mbere ya RASAL (Igice cya mbere)

Icyicaro cya RASAL giherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rutunga, mu kagari k'Indatemwa