Rutunga, Indatemwa +250 728 581 111 - @RasalYEmpower - @RasalYEmpower

Kongerera urubyiruko ubushobozi,
Umugambi duhuriyeho!

Imyiteguro y'Inteko Rusange ya mbere y'umuryango RASAL irakomeje



AMAKURU 28/01/2017

Uko amasaha yicuma niko dusatira ivuka ku mugaragaro ry’umuryango RASAL. Koko rero, kuri iki cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2017, i Kigali muri Hotel Nobleza, abantu basaga 90 barerewe kandi bakurira mu muryango w’Abaskuti barishyiriraho umuryango ubahuza, umuryango bazatangiramo umusanzu wabo mu kubungabunga no gushimangira indangagaciro z’amahame y’ubuskuti no guteza imbere urubyiruko.

Ingando yabereye ku Muhazi niyo yavuyemo umwanzuro wo kurema RASALUyu muryango uvutse uvukanye amateka maremare kabone n’ubwo iryo zina RASAL rimaze igihe gito. Mu kwezi kwa kanama 2016 nibwo abaskuti bakuze bagaragaje ko ubuskuti ubuvamo kubera imyaka igukoma imbere, nyamara ubuskuti bwo ntibukuvemo kuko bugutemba mu maraso, mu myumvire no mu mikorere, haba aho utuye, haba aho ukorera kimwe n’aho ugenda, aho hose ukarangwa n’indangagaciro z’indero y’ubuskuti.

Icyo gihe Abagabo n’abagore, abasore n’inkumi basaga 40 bakoraniye ku nkombe z’ikiyaga cya Muhazi bahakora ingando y’ubusabane n’inyunguranabitekerezo, umwanzuro w’iyo ngando uba kurema umuryango uhuza Abaskuti bakuze mu Rwanda, bitoramo inyangamugayo 11 baziha inshingano zo gutegura no kwegerana ibyangombwa byose bikenewe kugira ngo haremwe umuryango ubereye ishema abanyuze mu muryango w’Abaskuti, nuko bategura amategeko shingiro n’amabwiriza ngengamikorere azashyirwaho umukono imbere ya noteri muri iyi Nteko Rusange yegereje.

Ikirangantego cy'Umuryango RASALUretse gutegura amategeko n’amabwiriza, izi ntore 11 zanateguye ibirango by’umuryango birimo logo, foulard, mu gihe impuzankano zikomeje gutegurwa. Mu ruhando rw’ikoranabuhanga, umuryango RASAL utangiranye urubuga rwa murandasi rushobora gutangarizwaho amakuru anyuranye, imbuga nkoranyambaga za Twitter na Whatsapp biwufasha koroshya itumanaho hagati y’abanyamuryango n’abawugana.

Robert MAKUTA


Views: 538

Add comment

RASAL yatanze mutuelles ku baturage 205 i Musanze.

RASAL yatanze mutuelles ku baturage 300 i Gikomero.

Inteko Rusange ya mbere ya RASAL (Igice cya kabiri)

Inteko Rusange ya mbere ya RASAL (Igice cya mbere)

Icyicaro cya RASAL giherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rutunga, mu kagari k'Indatemwa