Rutunga, Indatemwa +250 728 581 111 - @RasalYEmpower - @RasalYEmpower

Kongerera urubyiruko ubushobozi,
Umugambi duhuriyeho!

Inama cumi z’ubuhanga bw’umutware w’itorero



Itorero 20/12/2017

  1. Gera ahabera inama mbere y’abandi, kandi uyitangize udategereje abakererewe; wowe n’umutware wungirije mutahe nyuma y’abandi.
  2.  Haranira ko buri nama idasa n’izindi, naho ibiyigize byaba bimwe, byibura imiterere inyurane. Kudatera intambwe ni ugusubira inyuma.
  3. Witegeka, ahubwo kurura abandi! Wivuga ngo “kora kiriya”, ahubwo vuga ngo “dukore iki ngiki”.
  4. Erekana akamaro k’icyo mumenye.
  5. Horana ahantu wanditse incamake ya gahunda y’inama, kandi uteganye udukino cyangwa ibindi bikorwa wakwifashisha uziba icyuho cy’igihe.
  6. Koreshereza inama hanze igihe cyose bigushobokeye: ubuskuti bukorerwa hanze mu bidukikije aho gukorerwa mu byumba.
  7. Koresha agakino kamwe cyangwa utange akanya ko kwinanura uko bishobotse.
  8. Rekera umwanya intyoza zawe zitange ibisobanuro, cyakora wite ku bushobozi bwazo.
  9. Niba ushaka umutsindo: Kora byose ubinyujije mu mikino: morse, amapfundo, ubutabazi… Mbere yo gutangiza umukino, banza ubare inkuru (umugani, igitekerezo…).
  10. Barahwekereye? Bakangure vuba: kubita ku ntebe, tera urwamo, vuza akaruru…

Views: 240

Add comment

RASAL yatanze mutuelles ku baturage 205 i Musanze.

RASAL yatanze mutuelles ku baturage 300 i Gikomero.

Inteko Rusange ya mbere ya RASAL (Igice cya kabiri)

Inteko Rusange ya mbere ya RASAL (Igice cya mbere)

Icyicaro cya RASAL giherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rutunga, mu kagari k'Indatemwa