Rutunga, Indatemwa +250 728 581 111 - @RasalYEmpower - @RasalYEmpower

Kongerera urubyiruko ubushobozi,
Umugambi duhuriyeho!

Ingando y'Umuryango RASAL i Musanze yageze kuri byinshi



AMAKURU 01/02/2019

Kuva ku wa gatanu tariki ya 01 kugeza ku cyumweru tariki ya 03 Gashyantare 2019 i Musanze habereye ingando y'abagize Umuryango RASAL, iyi ngando ikaba yari igamije gusuzuma imibereho ya RASAL kuva ishinzwe kugeza ubu no guha uyu muryango icyerekezo gishya.

Iyi ngando idasanzwe yateguriwe abanyamuryango ba RASAL yabereye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Kimonyi, Akagari ka Kivumu Umudugudu wa Musezero mu busitani bwa Volcanoes Forest Camp. Abanyamuryango ba RASAL bayingayinga 35 bitabiriye iyi ngando basuzumye ingorane n'imbogamizi uyu muryango wahuye na zo mu iterambere ryawo, banafata ingamba nshya zizawufasha kurenga izo mbogamizi, maze baha umuryango icyerekezo kizayifasha kwihutisha iterambere ryawo.

Imyiteguro y'iyi ngando yagenze neza muri Rusange, akanama kari gashinzwe kuyitegura kari karashyize ahagaragara ibizakenerwa byose, kanatangaza gahunda y'ibikorwa n'ibiganiro bizaba muri iyi ngando. Nkuko byari byitezwe abanyamuryango 34 nibo bitabiriye iyi ngando. 

Umunsi wa mbere w'Ingando: kuwa gatanu tariki ya 01/02/2019

Umunsi wa mbere w'ingando waranzwe no kwakira abanyamuryango ba RASAL mu ngando, aho basesekaye ahagana saa kumi n'igice z'umugoroba, barabanza batembera muri ubwo busitani nyuma yo kwibaruza mu gitabo cy'ingando, hanyuma hatangwa ikiganiro cya mbere cyayobowe na Leobald Banamwana, wasobanuye amavu n'amavuko ya RASAL, yibutsa ko mu ngando ya Muhazi yahuje abaskuti 40 ariho hafatiwe icyemezo cyo gushinga Umuryango wigenga uhuza Abaskuti bakuze, muri bo 11 bahawe inshingano zo gutegura ibikenewe byose kugira ngo umuryango uvuke, bakaba barageze rero ku nshingano zabo kuwa 29 Mutarama 2019 ubwo hakoranaga Inteko Rusange ya mbere ya RASAL yabereye muri NOBLEZA Hotel, abanyamuryango basaga 60 bashyira umukono ku mategeko shingiro imbere ya Noteri. Gutinda kubona ubuzimagatozi byabaye imbogamizi ikomeye ku iterambere rya RASAL, benshi mu banyamuryango bacika intege. Nyuma y'iki kiganiro hafashwe ingamba ikomeye yo gukora ibishoboka byose kugira ngo kubona ubuzimagatozi byihute. Gahunda z'uyu munsi zasojwe n'igitaramo cyaranzwe n'indirimbo z'ibyishimo, gutebya no guterana ubuse by'abaskuti bakuze bakikije itabaza.

Umunsi wa kabiri : kuwa gatandatu tariki ya 02/02/2019

Umunsi wa kabiri w'ingando watangijwe na sport yakozwe mu rukerera, nyuma hatangwa ibiganiro binyuranye. 

Ikiganiro cya mbere cyayobowe na Musemakweli Phocas ukuriye Inama y'Ubugenzuzi ya RASAL, agaragaza ibyavuye mu bugenzuzi bwakozwe ku micungire n'imiyoborere ya RASAL kuva ishinzwe kugeza kuwa 30 Kamena 2018. Hari byinshi byiza byagezweho bikwiye kwishimirwa kabone n'ubwo habayeho imbogamizi ahanini zaturutse mu itangwa ry'imisanzu ritakorewe igihe bikabangamira ibikorwa byinshi byari byarateganyijwe mu iteganyabikorwa rya 2016-2017 n'irya 2017-2018. Ubu RASAL ni umuryango uriho, uzwi kandi ufite ibirango biwuranga. Nyuma y'iki kiganiro hafashwe ingamba ko abanyamuryango bashishikarira gutanga imisanzu ku gihe, no gukomeza kunoza no kubahiriza amategeko anyuranye n'amabwiriza y'imiyoborere n'imicungire myiza by'Umuryango.

Hon Gatabazi Jean Marie VianneyIkiganiro cya kabiri cyatanzwe na Nyakubahwa Gatabazi Jean Marie Vianney, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, waganirije birambuye abanyamuryango ba RASAL ku byerekeye imiyoborere myiza. Guverineri Gatabazi asanga imiyoborere myiza ikwiye kuranga RASAL ari ishingira kuri buri munyamuryango; ni imiyoborere ishingira kuri gahunda yateguwe, ibikorwa bigateganywa kandi bigakorerwa igihe cyabyo; imiyoborere myiza ni ishingira ku iterambere rirambye irangwa no kurengera no gusigasira ibyiza byagezweho; imiyoborere myiza ishingira ku bufatanye bw'abarebwa n'ibikorwa bose, ibikorwa byateguwe n'ubuyobozi buri wese akabishyira ku mutima akabigira ibye maze akabyitabira atitangiriye. Guverineri Gatabazi yasabye RASAL kurushaho kujya ahagaragara, ndetse igire abanyamuryango hirya no hino mu gihugu hose, kuko hari abarerewe mu buskuti benshi bakeneye kuyigana no kuyitangira.

Ikiganiro cya gatatu cyatanzwe na Me Rwibasira Jean Claude cyibanze ku ivugurura ry'amategeko ya RASAL hashingiwe mbere na mbere ku byo Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB) cyasabye guhindura kugirango RASAL ihabwe ubuzimagatozi, ariko kinibanda ku zindi ngingo zishobora kunozwa, ndetse kinagaragaza hamwe na hamwe hakwiye guhindura imyandikire kugira ngo hirindwe gusobanya n'imivugire y'abanyamategeko. Muri iki kiganiro hafashwe ingamba ko Inteko Rusange igomba guterana vuba kugira ngo ivugurure kandi yemeze amategeko, bityo RASAL izabone ubuzimagatozi, maze bikureho imbogamizi ku iterambere rya RASAL.

Kimwe n'umunsi wa mbere, nyuma y'ibi biganiro gahunda y'umunsi yasojwe n'abaskuti bakuze bataramira mu byishimo ku itabaza.

Umunsi wa gatatu: ku cyumweru tariki ya 03/02/2019

Umunsi wa 3 wabimburiwe na sport kimwe n'umunsi wa kabiri, hatanzwe ikiganiro ku igenamigambi ry'igihe kirekire no gufata imyanzuro.

Ikiganiro ku igenamigambi ry'igihe kirekire cyayobowe na Habimana Olivier cyagaragaje ko RASAL ari umuryango ucyiyubaka, bityo bigasaba abanyamuryango bawugize, kimwe n'abawinjiramo gukomeza gushyira imbaraga mu bwitange, kandi ko ibikorwa by'uyu muryango bizayoborwa mu mpembe enye : uruhembe rw'uburezi, uruhembe rw'ubuzima n'imbonezamirire, uruhembe rw'abakuze mu iterambere ry'urubyiruko hamwe n'uruhembe rw'ubuhinzi n'ubworozi. Kugira ngo hirindwe gutagaguza imbaraga ibyo bikorwa bikazabera by'umwihariko mu turere twa Gasabo na Musanze.

Gufata imyanzuro y'Ingando byayobowe na Musemakweli Phocas, ari nawe wari umuhuzabikorwa w'iyi ngando, abanyamuryango ba RASAL bakaba barafashe imyanzuro ikomeye igera kuri 20, biyemeza kuyishyira mu bikorwa babiyobowemo n'Inama y'Ubutegetsi ya RASAL. 

Gusoza iyi ngando byabereye mu Gitambo cya Misa yaturiwe mu busitani bw'ahabereye iyi ngando iyobowe na Padri Niyitegeka Celse, umunyamuryango wa RASAL, missa ihumuje abanyamuryango barasangiye, ndetse barasabana birambye nk'uko bimaze kuba umuco uranga Abanyamuryango iyo bakoranye, haririmbwe Chaine d'amour abitabiriye ingando batandukana batabishaka.

No mu myaka ya bukuru, umuskuti ahekana ishema igikapu mu mugongo iyo agiye mu ngando!

Ku mugoroba wa mbere w'ingando abayitabiriye bakurikiranye ubwitonzi bwinshi ibiganiro.

Zimwe mu ngingo zigize ibiganiro zagiweho impaka mu matsinda mato mato, gukorera mu matsinda mato ni imwe mu nkingi zikomeye z'ubuskuti.

Abaskuti barangwa no gutaramira ku itabaza! Baratebya bagaterana ubuse, bagahimbarwa cyane!

Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney yafashe ifoto y'urwibutso ari kumwe n'abitabiriye ingando

Mbere yo gusoza ingando, Padiri Niyitegeka Celse yasomeye missa abitabiriye iyi ngando, Iyobokamana mu buskuti bwa Baden Powell ni inkingi ya mwamba.


Views: 950

2 comments

Add comment

RASAL yatanze mutuelles ku baturage 205 i Musanze.

RASAL yatanze mutuelles ku baturage 300 i Gikomero.

Inteko Rusange ya mbere ya RASAL (Igice cya kabiri)

Inteko Rusange ya mbere ya RASAL (Igice cya mbere)

Icyicaro cya RASAL giherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rutunga, mu kagari k'Indatemwa