ABO TURI BO 06/12/2018
Umuryango witwa RASAL, RWANDA ANCIENT SCOUTS ALLIANCE mu mu magambo arambuye y’icyongereza, ugengwa n’amategeko shingiro yawo kimwe n’itegeko N°04/2012 ryo kuwa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango nyarwanda itari iya Leta.
Umuryango RASAL ukorera imirimo yawo ku butaka bwose bw’u Rwanda, kandi ushobora kugira amatsinda agizwe n’abaskuti bakuze mu turere twose tw’igihugu. Ushobora kugaba amashami hanze y’igihugu byemejwe n’Inteko Rusange.
RWANDA ANCIENT SCOUTS ALLIANCE (RASAL) ishobora kugirana amasezerano y’ubufatanye cyangwa kuba umunyamuryango w’imiryango cyangwa impuzamashyirahamwe biteza imbere urubyiruko haba mu gihugu cyangwa ku rwego mpuzamahanga.